Yashyizweho kuri29 June, 2017 | 12:55

Umubitsi muri kiliziya gatolika akurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Cardinal George Pell ushinzwe ubukungu i Vatican yategetswe kujya iwabo mu gihugu cya Australia aho akurikianyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu umugabo uri mu bantu batatu bakomeye I Vatican azajya kwisobanura mu rukiko rwa Melbournee mu gihugu cya Australia aho tariki ya 18 Nyakanga urukiko ruzumva ubwiregure bwe nkuko polisi yabitangaje.

Kuva mu mwaka wa 2014 uyu mugabo w’imyaka 76 Cardinal Pell, niwe ushinzwe ubukungu bwa Vatican ndetse akaba n’umujyanama ukomeye wa Papa Francis.
George Pell mu mwaka wa 2013 yari mu ba Cardinal umunani bigaga bakanasesengura amavugurura akenewe muri kiliziya gatolika.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko Cardinal George Pell, azajya muri Australia kwiregura ku byaha aregwa kugira ngo akure ubusembwa ku izina rye ryandujwe n’ibyo byaha.
Ibi cardinal yabyemeye nyuma yo kubigirwamo inama n’abaganga be, dore ko ari na bo bazagena bakanategura iby’urugendo rwe. Nkuko iyi nkuru ikomeza ibivuga nubwo ibyaha aregwa bitarondowe ngo ni byinshi, ikindi kandi ngo si we wenyine wabikoze.

Ibi byaha Cardinal Pell aregwa, ngo ni ibyaha byakozzwe mu mwaka wa 1970 bikorerwa mu gace ka Ballarat, umwaka ushize nibwo hemejwe ko hagomba gukorwa iperereza kuri ibyo byaha, bikaba biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha tariki ya gatandatu z’ukwezi kwa Nyakanga, ngo nibwo urukiko ruzafata umwanzuro ku byaha uyu mukaridinali aregwa.

Mu cyumweru gishize police yafashe umwanzuro wo gukurikirana uyu mukaridinal pell, nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha bwanemeye kuzatanga amakuru ku bashinzwe gukora iperereza.

Mu gihugu cya Australia hakunze kuvugwa ko abihayimana bo muri icyo gihugu, basambanya abana aho byibura abagera kuri 7% muri icyo gihugu batungwa agatoki.
Kuva mu mwaka 1980 havuzwe ibyaha byakozwe n’abihayimana, aho hari ibirego bigera 4445 byatanzwe, kiliziya gatolika mu gihugu cya Australia bemeyemo ibirego bigera 3066. Ibi birego byemewe na kiliziya gatolika ikaba yarabitanzeho impozamarira ingana na miliyoni 213 z’amadorali.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru