Yashyizweho kuri28 March, 2017 | 07:57

Umubano w’u Rwanda n’Uburundi muri EAC na CIRGL

Kuva kuri uyu wa mbere,i Bujumbura hateraniye inama ebyiri zihuza uyoboye umuryango wa EAC n’uyoboye ishyirahamwe y’ibihugu by’ibiyaga bigari CIRGL.

Mubirimo kwigwaho muri iyo nama nkuko bitangazwa n’Ijwi ry’ Amerika harimo imigenderanire mibi iri hagati y’ u Rwanda n’Uburundi hamwe n’intambara yo muri Sudani y’amajepfo.

Atangiza ibikorwa by’iyi nama, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama mpuzamahanga y’ibihugu by’ibiyaga bigari CIRGL yavuze ko yishimiye kubona iyi nama ibaye. Zachary Muburi Mwita yibukije ko intumbero y’iyi nama arukurebera hamwe uko ishyirahamwe rishyira mu bikorwa ibyo ryiyemeje no kureba ibihugu 6 kuri 12 bigize ishyirahamwe ayoboye Ndetse n’ibihugu biri mu muryango wa EAC.

Muburi Mwita yabwiye abanyamakuru ko nta terambere rishoboka nta mahoro n’umutekano, kandi ko n’amahoro n’umutekano bitabaho nta terambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa Muburi Mwita

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru