Yashyizweho kuri2 February, 2018 | 20:34

Uko byari bimeze nyuma y’uko Mowzey Radio yitaba Imana(REBA AMAFOTO)

Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2018,Ibya garagaraga ku bitaro (Case Hospital) iki cyamamare cyaguyeho nyuma y’uko batangaza urupfu rwe umunsi wahise wirabura kubari bahari,igihugu cye ndetse n’isi yose muri rusange

Kuri MP Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine,bya mukoze ahantu atangira gusa n’uwuri ahita uwo munsi awita “Umunsi w’umukara”nyuma aravuga nvo tubuze umuntu ukomeye w’intangarugero”

Igihugu cyose n’abayobozi bakuru, Nabo bumvise ayo mahano yabereye kuri Case Hospital mu mugi wa Kampala bacika ururondogoro.Ku mbuga nkoranya mbaga hahise hatangira gucicikana ubutumwa n’ubwa Perezida Yoweri Museveni burimo abinyujije kuri twita,bwihanganisha umuryango wa Mowzey Radio ndetse n’itsinda rye(Good Life)

Abaturage bose bari bazuye imihanda yose nyuma yuko bumvise iby’urwo rupfu rw’icyamamare cyane cyane umuhanda Buganda,Imbere y’ibitaro(Case Hospital) byari ukugira ngo biyemerere neza ko yapfuye bya nyabyo.

Bamwe wabonaga amarira abunga mu maso bavugira kuri telefone bahagaze ku mpande z’umuhanda bananiwe ku byakira.Naho abandi byabashobeye iby’iyo nkuru bumvise banibaza bati”Ese Radio yapfuye bya nyabyo?” abandi bati "yego ni byo".

Uwo baririmbanaga Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weseal murumuna wa Jose Chameleone byara muyobeye akimara kugera kuri Case Hospital.

Umurambo wa Radio bawukura mu bitaro bawujyana mu buruhukiro.

Umuririmbyi kazi Halimah Namakula ageze kuri Case Hospital ikiniga cyari kinshi anarira.

Agahinda n’umubabaro wiganjemo amarira byagaragaye neza kuri Mushikiwe we.Aha yari ageze ku bitaro(Case Hospital).

Bigendeye ukuntu bamwe bamwumva kuri radiyo na televiziyo bataramubona imbona nkubone,abantu bose baje kubitaro bijimye mu isura kubera agahinda ngo batewe nuko batamubonye akiri muzima.Kuburyo bamwe barwanaga nuko amarira atamanuka nubwo byabananiraga bakarira.

Inshuti n’umuryango n’abandi batandukanye bakundaga uyu muhanzi barisukiranyije baza kureba niba iby’urupfu rw’umukunzi akaba n’ishusho ya muzika yapfuye koko.

Umuhanzi Jose Chameleone ageze kuri Case Hospital ari kumwe n’abana be.

Police yategetse ko umurambo wajyanwa gukorerwa isuzuma ngo barebe icyo azize.ikizaboneka kizabafasha gukora iperereza ryimbitse.Ariko Ubwinshi bw’abantu hafi y’uburuhukiro byari bigoye ku barinda

Imbere ya kiliziya Rubaga Cathedral bagiye kumusengera hari abantu benshi bitangaje.

Nyina umubyara byamushenguye umutima kuburyo yamaraga akanya agaturika akarira.

Imana imwakire mu bayo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

2 Comments

eddy - 2 weeks ago

RIP bro Imitima ya benshi isigaye mugahinda Waraturyohereje uzahora mumitima yacu kandi naho ugiye uzahorane ibirori byiza #Radio

eddy - 2 weeks ago

Imana imwakire mubayo

Izindi nkuru