Yashyizweho kuri6 April, 2019 | 19:08

Uganda:Radio yakuwe ku murongo ubwo Besigye yatamazaga minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu

Inzego z’umutekano muri Uganda zavanye ku murongo radio yitwa Hope Radio, ikorera mu gace ka Kabale, ubwo yakiraga Dr Kiiza Besigye n’abandi bayobozi mu ishyaka rya FDC.

Mu bandi bari muri iki kiganiro ni Ingrid Turinawe, Patrick Amuriat Oboi, Depite William Nzoghu wo mu gace ka Busongora na Depite Roland Mugume Kaginda wo mu gace ka Rukungiri.

Daily Monitor cyanditse ko aba bayobozi bari bamaze umunsi wose mu gace ka Rubanda mu bukangurambaga bw’ishyaka rya FDC.

Iki kiganiro cyagombaga kumara amasaha abiri, cyamaze iminota 30 gusa.

Allan Twongyeirwe wagombaga kwakira iki kiganiro yavuze ko mbere y’uko gitangira, yari yakiriye ubutumwa bw’uwitwa Darius Nandiinda uyobora Kabale, wamubwiraga ko atagomba kwakira abayobozi ba FDC.

Yavuze ko Nandiida yabwiye ubuyobozi bwa Radio ko Ingabo za Uganda zikorera muri batayo ya 19 ikorera Kihumuro ku gasozi ka Kabale, ari nayo ifite iminara yayo, guhita iyihagarika mu gihe yaba ibakiriye.

Dr Joseph Tindyebwa, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe imiyoborere n’ubushakashatsi muri FDC yavuze ko iyo radiyo yahise ukurwa ku murungo mu gihe Besigye yasobanuraga iby’uburiganya bwa minisitiri w’ububanyi namahanga wa Uganda.

yagize ati “Radio yahise ivanwa ku murongo ubwo Besigye yari arimo gusobanura uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakatiye igifungo cy’imyaka itatu uwitwa Patrick Ho Chi-ping ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Hong Kong, ashinjwa guha amadorali ibihumbi 500 nka ruswa kuri Sam Kutesa ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Uganda, na miliyoni 2 z’amadorali kuri Idriss Deby Perezida wa Tchad.”

Dr Besigye na we ku wa Gatanu yabwiye iki kinyamakuru ko mbere y’uko yakirwa kuri iyi radio, yari yabwiwe n’ubuyobozi bwayo ko hashobora kuza kubaho kirogoya.

Yagize ati “Mu kiganiro hagati umuriro watangiye kugenda, nyuma twongeye kumvikana mu minota 10 ariko nyuma radio irazima burundu, nyuma nabwiwe ko tuhavuye radio yongeye gusubira ku murongo.”

Nandiinda yirinze kugira amakuru atangwa kuri iki kibazo.

Si ubwa mbere Dr Besigye abuzwa gutanga ibiganiro kuri radio kuko mu 2017, yabujijwe kwinjira muri studio za radio Kigezi, ubwo yari agiye gusobanura ku bibazo by’ubutaka.

Mu 2015 nabwo ubuyobozi bwa Jinja bwategetse radio Baba FM kuvanaho ibiganiro ubwo Dr Besigye, yari agiye kwakirwa nk’umushyitsi.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru