Yashyizweho kuri13 May, 2017 | 10:00

Uganda Irasaba Inkunga yo Gufasha Impunzi

Guverinema ya Uganda irasaba inkunga mpuzamahanga yo gufasha impunzi zikomeje kwisuka mu gihugu ziva muri Sudani y’Epfo.

Ibyo birimo gutuma abaturage zihasanga barushaho gukena. Imiryango itanga infashanyo ifite ibibazo byo kwita ku buzima bw’izo mpunzi. Malariya niyo ndwara iza kw’isonga mu ziteye impungenge iyo miryango.

Uganda ni igihugu kizwiho kuba gifite ingamba zakira neza impunzi. Gicumbikiye impunzi n’abashaka ubuhungiro barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 200. Muri abo, ibihumbi 920 baturuka muri Sudani y’Epfo.

Minisitiri w’intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda, avuga ko igihugu cye cyagiye cyakira impunzi hafi 2,000 k’umunsi muri aya mezi atandatu ashize.

Avuga ko byongereye ibibazo abaturage bari basanganywe, harimo iby’amazi n’iby’imisarane, ubuzima, amashuli bikewe na bose baba abaturage baho n’impunzi bakiriye.

Mu kwezi gutaha, perezida wa Uganda Yoweri Museveni, umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, bazakira inama y’ubufatanye ku mpunzi.

Intego ni ugushyira hamwe miliyari ebyiri z’amadorali buri mwaka yazafasha gusiba icyuho muri iyi myaka ine iri imbere.

Yanditswe na Niyomugobo Robert/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru