Yashyizweho kuri11 June, 2019 | 09:02

Uganda ’yagiriye inama’ abaturage bayo kudaca ku mupaka wa Gatuna u Rwanda ’rwafunguye’

Ubutegetsi bwa Uganda buragira inama abacuruzi baho kudaca ku mupaka wa Gatuna nyuma yuko u Rwanda ruvuze ko rwafunguye umupaka by’agateganyo ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Avuga ku cyemezo cy’u Rwanda, Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yagize ati: "Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse".

Nyuma y’amezi atatu uyu mupaka - ukoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi - ufunze, u Rwanda rwawufunguye by’agateganyo ngo rugerageze imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga.

Uyu mupaka wafunzwe mu kwezi kwa kabiri mu gihe amakimbirane ya politiki yari arimbanyije hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu byombi. N’ubu umwuka mubi uracyatutumba.

z’imirimo yo kuwuvugurura. Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo hanze.


Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda - inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Opondo yavuze ko nubwo uyu mupaka wafunguwe ariko leta "ikomeje kugira inama abaturage kudakoresha umupaka wa Gatuna".

Yagize ati: "Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza guca mu misozi ya Mirama (Kagitumba) kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi 10 gusa. Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse".

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda bari bakiriye neza icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko uwa Kagitumba uri kure unabahenda, nkuko BBC ducyesha iyinkuru yabitangarije .

Richard Sezibera, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru New ko icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kikiriho.

Chief editor Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru