Yashyizweho kuri12 May, 2020 | 19:26

Uganda : Ababyaza bahaye iminsi 3 inzego z’ubuyobozi kuba babonye imyambaro bitaba ibyo bagasezera ku kazi

Abaforomo n’Ababyaza muri Uganda mu Karere ka Jinja, bahaye iminsi itatu inzego z’ubuyobozi yo kuba zababoneye imyambaro n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bibarinda kwandura icyorezo cya Koronavirusi bitaba ibyo bagashyira ibikoresho hasi bagasezera ku kazi.

Ibitanganzamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Stephen Amukun, Umuyobozi wa UNMU mu gace ka Jinja, yavuze ko ikemezo cyabo cyafashwe nyuma y’aho Ububiko bw’imiti bw’Igihugu (NMS) burekuriye imiti inshuro ebyiri zose budashyiramo udupfukamunwa nka bimwe mu bikoresho by’ubuvuzi bikomeje kwifashishwa mu kwirinda COVID-19.

Ibyo byatangajwe ku wa Mbere nyuma y’aho Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, aherutse gusaba abaturage bose kwambara udupfukamunwa igihe bavuye mu ngo mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 muri

Amkun yagize ati: “Abaforomo ku bigo nderabuzima ntibabonye agapfukamunwa na kamwe mu gihe Perezida Museveni yavuze ko kukambara ari itegeko kuri buri wese kandi na twe ntituri umwihariko.”

Amukun yandikiye ubuyobozi ko imbogamizi zindi zihari ari ukubura amataratara y’ubuvuzi y’ababyaza bafasha ababyeyi kubyara neza, uturindantoki tutajyanye n’igihe yewe n’uburyo bubafasha kugera kwa muganga budahwitse kuri ubu.

Iyo baruwa iragira iti: “Imyanzuro y’abaforomo n’ababyaza, bagendeye ku mbogamizi zavuzwe haruguru, cyane cyane udupfukamunwa n’amataratara ku babyaza, ni ugukomeza gukora mu masaha 72 (uhereye ku wa Mbere), twaba tutabonye ibyo dukeneye tukarambika ibikoresho by’umwuga hasi.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru