Yashyizweho kuri23 July, 2019 | 13:43

Ubwongereza: Boris Johnson niwe watorewe gusimbura Therese May ku mwanya wa Minisitiri w’intebe

Boris Johnson niwe biteganyijwe ko azaba minisitiri w’intebe w’Ubwongera nyuma y’uko mu ishyaka ry’abakonserivateri bamugiriye ikizere akarusha uwo bari bahanganye mu matora y’uwugomba gusimbura Therese May uherutse gutangaza ko yeguye.

Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa London,yagiriwe ikizere ejo kuwa Mbere tariki 22 Nyakanga mu matora aho yari ahanganye n’uwitwa Jeremy Hunt.

Muri ayo matora Boris yagize amajwi 92,153 mu gihe Hunt yatsinze amatora ku majwi 46,656.Biteganyijwe ko Boris azasimbura May ejo kuwa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019.

Intsinzi y’uyu mugabo yishimiwe na Therese May nk’uko yabigaragaje kuri Tweeter ye anasaba abagize ishyaka gukorera hamwe kugeza bageze ku mugambi we wo kuva mu muryango w’ibihugu by’iburayi.

Ati"Amashimwe menshi kuri Boris Johnson watorewe kuyobora ishyaka ry’abakonserivateri.Ubu ducyeneye gukorera hamwe kugirango tugere kuri mugambi wacu wa Brexit (Kuva mu muryango w’ibihugu by’i Burayi) uzafasha Ubwongereza bwose bikanatuma Jeremy Corbyn atibona muri guverinoma.Nkwemereye ubufasha bwose".

Abarwanashyaka bagera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu (160.000) bari bemerewe gutora ku bwitabire bwo ku kigero cya 87,4%.

Ingano y’amajwi ya Johnson ingana na 66,4% yari hasi gato y’iya David Cameron yo muri 2005 yari kuri 67,6%.

Mu ijambo rye nyuma y’amatora Boris yavuze ko Ubwongereza buzava mu muryango w’ibihugu by’i Burayi bitarenze tariki 31 Ukwakira 2019.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru