Yashyizweho kuri22 May, 2017 | 21:05

Ubushinwa bwavuze ko bwishe bukanafunga abanyamerika barenga icumi b’intasi

Igihugu cy’Ubushinwa cyavuze ko gifite uburenganzira bwo kwikingira intasi z’abanyamahanga nyuma y’ibirego ko bwishe, kandi bukongera gufunga abanyamerika barenga icumi b’intasi

Umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa ntiyashatse gutanga ibiasobanuro birambuye. Gusa, yumvikanishije ko Ubushinwa buzakurikirana icyaricyo cyose cyaba kije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Kuwa Gatandatu, ikinyamakuru New York Times cyandikirwa muri Amerika, cyavuze ko Leta y’Ubushinwa imaze gusenya ibikorwa by’Ikigo cy’Amerika gishinzwe iperereza hanze y’igihugu, CIA, mu butaka bwabwo.

Ikinyamakuru cyo mu Bushinwa, Global Times, cyo cyavuze ko niba ibivugwa ari ukuri, yaba ari "intsinzi ikomeye".

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru