Yashyizweho kuri30 October, 2018 | 12:17

Amerika:Umutekano wakajijwe ku mipaka yose mu guhangana n’uruvunganzoka rw’abimukira[REBA AMAFOTO]

Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igiye kohereza abasirikare barenga 5200 ku mupaka n’igihugu cya Mexico mu gihe abimukira babarirwa mu bihumbi bo muri Amerika yo hagati bakomeje urugendo mu kivunge n’amaguru berekeza muri Amerika.

Jenerali Terrence O’Shaughnessy wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’Amerika, yavuze ko iki gikorwa cya gisirikare kizibanda muri leta za Texas, Arizona, na California.

Cyahawe izina ry’urugamba rya Operation Faithful Patriot, cyangwa igikorwa cya gisirikare cy’uwihebeye gukunda igihugu ugenegekereje mu Kinyarwanda.

Mbere yaho, Perezida Donald Trump yavuze ko igitero cy’abimukira kizasanga igisirikare cy’Amerika kiri maso.

Bwana Trump ku wa mbere yabwiye igitangazamakuru Fox News ko imijyi y’amahema izubakwa ikakirirwamo abimukira basaba ubuhungiro muri Amerika.

Jenerali Terrence O’Shaughnessy wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’Amerika
Bwana Trump yagize ati"Nibasaba ubuhungiro, tuzaba tubagumanye muri icyo gihe cyose bazaba barindiriye igisubizo. Tuzabahamana, tuzubaka imijyi y’amahema, tuzubaka inzu z’amahema ahantu hose".

Hasanzwe hari abasirikare b’Amerika 2100 barinda uwo mupaka, bahoherejwe ubwo Bwana Trump yabisabaga bwa mbere mu kwezi kwa kane.

Mu gihe habura icyumweru ngo amtora rusange yo muri Amerika abe, impande zombi zihanganye muri politiki y’iki gihugu zishinjwa gukoresha ikibazo cy’abimukira mu nyungu za politiki.

Muri aya matora yo ku itariki ya 6 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kumwe, ishyaka ry’abarepubulikani rya Bwana Trump rizaba rishaka ko inteko ishingamategeko y’Amerika itigarurirwa n’abo mu ishyaka ry’abademokarate.

Aba bimukira baracyafite urugendo rungana na kilometero 1600 mbere yuko bagera ku mupaka w’Amerika.

Jenerali O’Shaughnessy yavuze ko abo basirikare bazoherezwa ku mupaka mu mpera y’iki cyumweru bafite ibikoresho byabo birimo imbunda, kajugujugu, indege nini, inzitiro cyangwa za ’bariyeri’ ndetse n’inzitiro z’amashanyarazi zo kunganira abagenzura umupaka.

Perezida Trump si we perezida wa mbere wohereje abasirikare ku mupaka w’Amerika na Mexico,kuko Perezida Barack Obama nawe yohereje abasirikare 1200 kurinda uwo mupaka, mu gihe Perezida George W Bush we yahohereje hafi abasirikare 6000 bo gufasha abari basanzwe barinda uwo mupaka - igikorwa cya gisirkare yise Operation Jump Start.

Ibyo bikorwa bya gisirikare byombi byamaze igihe kigera hafi ku mwaka umwe.

Jenerali Terrence O’Shaughnessy wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’Amerika Perezida Trump avuga ko abimukira bazasanga igisirikare cy’Amerika kiri maso
Polisi y’Amerika ihosha imyigaragambyo mu myitozo ku iteme mpuzamahanga rihuza Amerika na Mexico Abimukira, biganjemo abo mu gihugu cya Honduras, bambuka umugezi wa Suchiate utandukanya Guatemala na Mexico, ku itariki ya 29 y’uku kwezi ku Ukwakira

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru