Yashyizweho kuri10 February, 2018 | 20:00

Uburusiya bwahaye gasopo igihugu cy’ubufaransa Ko kigomba guhagarika ubukoroni muri Afurika

Muminsi ishize hari ibiganiro byagendaga biba mubihugu bimwe na bimwe muri Afurika bivuga ku mafaranga y’Amasefa(CFA) akoreshwa muri afurika yo hagati n’iy’iburengerazuba bwa Afurika.Nicyo cyatumye Uburusiya bwiyama igihugu cy’Ubufaransa ngo gihagarike ikoreshwa ry’ayo mafaranga kuko ari ubukoroni bugikorwa n’Abafaransa.

Uburusiya bwahaye gasopo Ubufaransa busaba guhagarika uburyo bw’imikoreshereze y’amafaranga bukoreshwa mu bihugu byo muri Afurika byahatswe n’ Abafaransa cyangwa bazahure nibibazo bikomeye.Ibi byaje nyuma y’uko hari hamaze igihe hari ibikorwa birwanya ikoreshwa ry’Amasefa(CFA),nimyigaragambyo imaze igihe iba mubihugu bitandukanye byo muri Afurika ivuga ko Amafaranga y’Amasefa(CFA) ari igikoresho cyo kubakoroniza.

Amakuru aturuka mukinyamakuru Africa24.info avuga ko habayeho ibiganiro hagati ya Minisitiri w’ubukungu w’Uburusiya na Minisitiri w’ubukungu w’Ubufaransa ku kibazo cy’amafaranga akoreshwa mubihugu bimwe nabimwe byo muri Afurika ku itegeko ry’abafaransa.

Uburusiya ntibufata amanga ya CFA nka mafaranga meza ku Abanyafurika kuko adindiza iterambere ry’Afurika. Bimwe mubyo Minisitiri w’ubukungu wo mugihugu cy’Uburusiya yasabye mugenzi we w’Umufaransa guhagarika ariya mafaranga mugihe kitarenze amezi atandatu kugirango Afurika nayo itere imbere bitaba ibyo bagafatirwa ibihano bikomeye mu by’ubukungu no gukumira ibicuruzwa by’Abafaransa.

Yagize ati” Ntitwatuza ngo turebe ukuntu ibihugu byo muri Afurika bidindira.Bari mubukene bukabije bitewe n’amafaranga badashaka. Ubukoroni bwararangiye,Igihe kirageze ngo ibihugu by’Afurika bibone ubwigenge burambuye byigenzura".

Mu nama iherutse kuba abayobozi b’Ibihugu bigize umuryango uharanira ubumwe bw’ubukungu n’ifaranga muri Afurika y’uburengerazuba (UEMOA), Amafaranga y’Amasefa (CFA) yatumye habaho kudahindagurika kw’agaciro k’ifaranga n’ubukungu mugihe kuva uyumuryango washingwa , Ikigero cy’imibereho y’abaturage bagize UEMOA n’abaturage bagize umuryango uhuriweho n’ibihugu byo muri Afurika yo hagati muby’ubukungu n’ifaranga (CEMAC) batigeze bazamuka mu iterambere.

Ubukene bwabo baturage burazamuka bivugwa ko abaturage babayeho neza muri Ghana no muri Nigeriya kuruta abo mubihugu bikoresha igifaransa. Mwibuke ko ibihugu byinshi bikoresha igifaransa byafashe imyanya yanyuma kurutonde rwa IDH(indice de developpement humain) muri 2015.

Ikindi nuko guhanga imirimo iteza imbere abaturage iterwa inkunga gake mugihe mubihugu bikoresha Icyongereza by’umwihariko muri Ghana no muri Nigeriya iterwa inkunga nk’uko bikwiye.Bivuze ko bari kukigero cyo hasi kurusha muri ibyo bihugu byombi.

Yanditswe na Bakunzi Emile


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

1 Comment

Paulo Miguel - 4 months ago

Você jamais dívida tê alcançado ficar largo perder calorias?

Aqui é meu net-work :: playdance fit preço

Izindi nkuru