Yashyizweho kuri6 March, 2019 | 10:53

Leta y’Uburundi yafunze ibiro by’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu

Leta y’Uburundi yategetse ishami ry’ishyirahamwe mpuzamahanga rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu gufunga ibiro byaryo muri iki gihugu.

Abategetsi b’Uburundi bari basanzwe barahagaritse gukorana n’ibyo biro kuva mu mwaka wa 2016, bakavuga ko bitagikenewe mu gihugu ngo kubera ko hari intambwe yatewe mu byerekeye kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ariko Michelle Bachelet, umukuru w’ishami ry’ishyirahamwe mpuzamahanga LONI risjhinzwe kubahariza uburenganzira bwa muntu kuri we siko abibona.

Avuga ko iyo ntambwe bavuga ko yagezweho yagiye ibanamirwa kuva mu mwaka wa 2015 aho umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza afatiyeumwanzuro wo kwiyamamariza manda ya gatatu yo kuyobora iki gihugu byanatumye habaho imyivumbagatanyo mu gihugu cyose.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ducyesha iyi nkuru byasubiyemo amagambo uyu mugore yavuze yuzuyemo akababaro.

Bachelet yagize ati"Turababaye cyane kubona dutegetswe gufunga ibiro byacu mu Burundi nyuma y’imyaka 23 turi mu gihugu".

Leta y’Uburundi yamaganye icyegeranyo cya LONI cyo mu 2016 cyari cyakozwe n’itsinda ry’abashakatsi biryo shami rishinzwe uburenganzira bwa muntu ivuga ko icyo cyegeranyo cyuzuyemo ibinyoma.

Uburundi bukomeje gutangaza ko bwifuza kujyana mu nkiko itsinda ryakoze icyo cyegeranyo bukanashinja uwari uriyoboye ko yashakaga kugurisha abanayafurika nko mu gihe cy’ubucakara,ibi byababaje cyane Bechalet Madamu Bachelet.

Ravina Shamdasani, umuvugizi w’ishami rya LONI rishinzwe uburengnzira bwa muntu ,yabwiye Reuters ko mu Burundi hakirangwamo ukutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Avuga ko hakigaragara ubwicanyi, ishimutwa ry’abantu, iyicarubozo, gufata no gufungira abantu ubusa ndetse no kubuza abantu guhurira ahantu hamwe no gutanga ibitekerezo byabo ibi bikaba ari bimwe mubyo Leta y’Uburundi yakomeje kwamagana.

Ibiro by’ishami rya LONI rishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu byafunguwe mu mwaka wi 1995, igihe Uburundi bwari bwarazahajwe n’ubwicanyi bushingiye ku moko.

Ibyabaye mu mwaka wa 2015 byerekana ko Uburundi bugifite ibibazo kandi ko umwanya uwo ariwo wose hashobora kwaduka imvururu zishingiye kuri politike no ku moko.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru