Yashyizweho kuri14 July, 2019 | 09:40

Abagore babiri basohowe mu ndege igitaraganya bazira kwita abayisilamu bayirimo ko ari ’ibyihebe’

Abagore babiri basohowe mu ndege ya Thomas Cook yari ivuye Turikiya yerekeje ahitwa Gatwick nyuma yo gushinja abagabo batatu b’abayisilamu bari bayirimo bambaye amakunzu y’umweru ko ari ibyihebe.

Usibye kwibasira abo bagabo b’abayisilamu bakomeje no guteza umutekano muke mu ndege nk’uko abandi bagenzi babitangaje.

Ibi byabaye mu masa saa saba za manywa yo kuwa wa Gatanu tariki 12 Nyakanga,aho amashusho yerekana umwe muri abo bagore bivugwa ko ari umwongereza,wakuye igikapu cye aho bashyira imizigo mu ndege mbere y’uko aherekezwa n’umupolisi wo mu ndege akayisohokamo.

Ibyo byatumye indege yavaga Dalman igana Gatwick itinda isaha yose.Umwe mubari muri iyo ndege ukomomoka mu gihugu cy’ububiligi witwa Mario Van Poppel umugabo w’abana batatu yavuze ko abo bagore bafite ikibazo cy’ivanguramoko.

Kuri tweeter ye yagize ati “Umugenzi wari mu ndege yacu ya Thomas Cook yanze kuguma mu ndege kubera ko abagabo bari bambaye amakunzu y’umweru b’abayisiramu bari bayirimo".

Naho uwitwa Shanea Kerry, nawe wari muri iyo ndege yavuze ko abagore bagerageje gushaka ko abo bagabo batatu bakurwa mu ndege.

Ati"Bagiye imbere mu ndege babwira abashinzwe ibyo mu ndege ngo bagerageze gusohora abo bagabo batatu kuko bumvaga batabishimiye.Ubwo mu ndefge bakomeza kuhateza umutekano muke".

Yavuze kandi ko ubwo umugore umwe"yaje afata ibikapu bye,kandi ko uko guha akato abo bagabo byabonywe n’abantu bose bari mu ndege bahita bibwira uwo mugore ko afite ironda bwoko.Nawe arakomeza aradutuka ngo turi ibicucu kuba dusigaranye mu ndege nabo bagabo batatu.

Kompanyi ya Thomas cook yabwiye the Mirror ko abo bagore basohowe mu ndege kubera kwibasira abandi.

Ati"Abagenzi babiri bari mu ndege MT105 yavaga Dalaman yerekeza Landon Gatwick basohowe na polisi mu ndege bitewe imyitwarire idahwitse bayigaragarijemo".

“Umutekano w’abakiriya bacu ndetse n’abakozi bacu nicyo kintu cyambere kitureba bityo nti twemera imyitwari nk’iyi mu ndege yacu.Turasaba imbabazi abakiriya bacu kubwo gukererwa urugendo rwabo".

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru