Yashyizweho kuri10 June, 2017 | 17:34

Twishima iyo muri hano ariko turushaho iyo muje mu gihugu cyanyu- Minisitiri Mushikiwabo

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu Rwanda, mu Bubiligi, mu Busuwisi, mu Butaliyani, mu Budage, mu Buholandi, mu Bufaransa, mu Burusiya n’izindi mfuruka z’Isi, bahuriye mu Mujyi wa Ghent kuri Flanders Expo ahagiye kubera Rwanda Day.

Minisitiri Mushikiwabo yasangije abanyarwanda baba mu mahanga amakuru amwe arebana n’u Rwanda

Yagize ati “Ndabamenyesha ko mu mpera z’umwaka ushize mu nama ya AU yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe kuyobora amavugurura ndetse yabagejejejo imyanzuro mu ntangiriro z’uyu mwaka basaba ko akomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’amavugurura yari yabagejejeho.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ati “Turifuza gutera imbere twese tugafatanya kureba ibibazo bitureba twese kuko hirya no hino ku isi hari ibibazo bitandukanye.”

Minisitiri ati “Twishima iyo muri hano ariko turushaho iyo muje mu gihugu cyanyu gusuhuza ababyeyi mu gihugu. Turababwira ko u Rwanda ari urwanyu, ni urwa buri munyarwanda wese.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yakomeje avuga ati “Ni igihugu cyarenze amateka y’ivangura ndetse kidaheza. Turi igihugu cyifuza ibitekerezo bya buri wese.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yakomeje avuga ko nubwo Perezida Kagame yari afite inama nyinshi agomba kwitabira, igishimishije ari uko yabonye umwanya ‘wo kuza kuganira namwe mugasabana, twese tugahura, tukababona, tukishima, tukishimira hamwe ,tukishimira igihugu cyacu’.

Abwira abasaga ibihumbi bitatu bateraniye muri iki cyumba yakomeje agira ati “Amakuru nababwira y’u Rwanda ni menshi sinzi aho ndi buyahere. Igihugu cyanyu, igihugu cyacu cy’u Rwanda gihagaze neza. U Rwanda ni amahoro, ni ejo hazaza heza…mu mateka y’igihugu cyacu tugeze ahantu heza hadasanzwe.”


Abanyarwanda benshi bateraniye mu cyumba bari gukurikira impanuro za Minisitiri Louise Mushikiwabo

Yanditswe na Chief editor /Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru