Yashyizweho kuri17 October, 2019 | 13:59

Turukiya:Perezida Erdogan yajugunye ibaruwa yandikiwe na Trump mu myanda

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya yajugunye "mu myanda" (poubelle) ibaruwa ijyanye na Syria yandikiwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye byibajije ku ibaruwa Trump yandikiye mugenzi we Erdogan bitewe n’amagambo yari ayirimo,Perezida Erdogan icyo yayikoreye nta kindi usibye guhita ayijugunya mu myanda.

Ni ibaruwa yanditswe tariki ya 9 Ukwakira 2019, yoherejwe nyuma yaho ingabo z’Amerika ziviriye muri Syria, muri iyo baruwa hari aho Trump yabwiye Erdogan ko atagomba kuba umusazi yihagararaho.

Ati: "Wikwikomeza.Wiba umusazi!"

Abyakurikiye ukwakirwa kw’iyo baruwa byasobanuwe n’abakozi bo mu biro bya Perezida wa Turukiya aho bavuze ko iyo baruwa yateshejwe agaciro yose uko yakabaye n’umukuru w’igihugu cyabo Perezida Erdogan.

Umunsi iyo baruwa igereye kuri Erdogan,nibwo Turukiya yatangiye kugaba ibitero bya gisirikare muri Syria ku barwanyi bayobowe n’aba-Kurdes.

Ibindi muri iyo baruwa ni aho Perezida Trump agira ati:"Reka tugirane amasezerano meza! Ntabwo wifuza kuzaryozwa kwica abantu ibihumbi, kandi ntabwo nanjye nshaka kuzaryozwa gusenya ubukungu bwa Turukiya - kandi nabikora.

Uzibukwa neza mu mateka nuramuka ibi ubikoze neza kandi mu buryo bwa kimuntu. Uzibukwa mu mateka igihe cyose nka shitani ibintu byiza nibitabaho".

Gusa igisubizo cyayo nk’uko byasobanuwe n’abakozi bo mu biro bya Perezida wa Turukiya ngo ni uko yahise ijugunywa mu myanda (pubeli).

Bagize bati: "Perezida Erdogan yabonye iyo baruwa, ayitesha agaciro yose uko yakabaye ayijugunya mu myanda".

Perezida Trump ari kotswa igitutu bikomeye kubera gukura ingabo muri Syria, bamwe bakavuga ko byahaye uruhushya Turukiya rwo kugaba ibitero bya gisirikare hakurya y’umupaka muri Syria.

kuko kugeza ubu abenshi mu bamunenga ni abo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani.

Mu buryo budakunze kubaho, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira abadepite 129 bo mu ishyaka rye ry’abarepubulikani bifatanyije na bagenzi babo b’abademokarate mu nteko bamagana icyo gikorwa cyo kuhava ingabo.

Abo bagize inteko ishingamategeko y’Amerika banafashe umwanzuro uhuriweho usaba Perezida Erdogan guhagarika ako kanya ibitero bya gisirikare muri Syria ku barwanyi bayobowe n’aba-Kurdes.
Iyi niyo baruwa Perezida Erdogan yandikiwe na Trump asubiza ayijugunya mu myanda
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru