Yashyizweho kuri2 March, 2020 | 17:17

Turukiya yakangishije ibihugu by’iburayi Impunzi

Perezida wa Turukiya yatangaje ko miliyoni z’abimukira b’impunzi vuba aha bazerekeza mu bihugu by’iBurayi.

Erdogan yabivuze nyuma yo gutangaza ko Turkiya itagishoboye gushyira mu bikorwa amasezerano yo mu 2016 yagiranye n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kugira ngo abimukira batinjira mu Burayi.

Igipolisi cy’Ubugereki cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu guhagarika ibihumbi by’abimukira bageragezaga kwinjira yo nyuma yaho iki gihugu cyari cyasabye ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ubufasha bwihutirwa.

Bwana Erdogan yavuze ko Turukiya idashobora guhangana n’impunzi nshya za Siriya.

Abanyasiriya bagera kuri miliyoni bahungiye ku mupaka wa Turukiya bava mu gace ka Idlib, mu gihe habaye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba zishyigikiwe na Turukiya n’ingabo za leta ya Siriya.

Turukiya isanzwe yarakiriye impunzi z’Abanyasiriya miliyoni 3.7, hamwe n’abimukira bava mu bindi bihugu nka Afuganisitani ,ariko mbere yari yarababujije kuva mu Burayi.

Mu ijambo rye kuri televiziyo, Bwana Erdogan yavuze ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi utigeze utanga ubufasha bwo gucyura impunzi z’Abanyasiriya muri "zone zifite umutekano" muri Siriya.

Turkiya imaze gukingurira imiryango abimukira bava mu karere kayo berekeza mu Burayi mu cyumweru gishize, yagize ati: "Ibihumbi amagana byambutse, bidatinze bizagera kuri miliyoni".

Umuyobozi wa Turkiya nta kimenyetso yatanze ku mibare ye mu gihe Ubugereki bwavuze ko abimukira bagera ku 1.000 bageze mu birwa by’iburasirazuba bwa Aegean bava muri Turukiya kuva mu gitondo cyo ku cyumweru.

Byongeye kandi, Ubugereki bwavuze ko bwahagaritse abimukira bagera ku 10,000 bageragezaga kwambuka umupaka w’ubutaka mu masaha 24. Polisi yavuze ko abimukira bamwe bateye amabuye maze abashinzwe umutekano ku mipaka y’Ubugereki barasa ibyuka biryana mu maso kuri bo .

Usibye Abanyasiriya, hari Abanyafganistan n’Abanyafurika y’Iburengerazuba b’abimukira bambuka umupaka.

Ku wa kabiri, Perezida w’inama y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Charles Michel na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen bazajya ku mupaka na Minisitiri w’intebe w’Ubugereki Kyriakos Mitsotakis.

Bwana Erdogan ati: "Twaba tuzana abo bantu mu buzima bwiyubashye mu gihugu cyabo, cyangwa buri wese azabona uruhare rwe kuri uyu mutwaro. Ubu igihe cyo gutakamba ku ruhande rumwe kirarangiye".

Mu itangazo ryashyize ahagaragara ku wa mbere, guverinoma y’Ubugereki yagize ati: "Turukiya, aho guhagarika inzira z’abacuruzi b’abimukira n’impunzi, ubwayo yahindutse umucuruzi."

Ubugereki bwahagaritse gusabwa ubuhunzi bushya mu kwezi gushize , kubera icyo bwita "imiterere ihuriweho mibi yo kwimuka mu buryo butemewe na Turukiya.

Iri tangazo rigira riti: "Uku kwimura abantu ntaho guhuriye n’amategeko mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bw’ubuhunzi."

Frontex avuga ko irimo gusuzuma uburyo bwiza bwo gufasha Ubugereki kohereza vuba abashinzwe umutekano ku mipaka y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Frontex isanzwe ifite abakozi bagera kuri 400 mu birwa by’Ubugereki no hafi yayo, abapolisi 60 muri Bulugariya hamwe n’abasirikare bacye bo mu karere ka Evros, ku mupaka w’Ubugereki na Turukiya.

Denis Fabrice Nsengumuremyi\Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru