Yashyizweho kuri9 March, 2018 | 06:39

Trump na Kim Jong Un Bashobora Kuzaganira imbona nkubone mu kwezi kwa Gatanu

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un afite ubushake bwo kubonana na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump mu biganiro vuba kandi yiyemeje guhagarika kugeregeza ibitwaro bya Kirimbuzi .

Iyo nkuru nziza yatangarijwe hanze y’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump [White House ] kur’uyu wa kane ku mugoroba, bitangajwe n’umujyanama muby’umutekano mu gihugu cya Koreya y’epfo, Chung Eui-yong nkuko ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza .

Chung yavuze ko Trump yifuza kubonana amaso mu yandi na Kim Jong UN wa Koreya ya ruguru mu kwezi kwa gatanu.

Chung yatangaje kandi ko Perezida Kim yemeye ko imyitozo ya gisirikare hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya y’epfo itegakanyijwe mu kwezi kwa kane hafi y’ikirwa cya Koreya ari ngirakamaro kandi ko ntakizayibuza gukomeza .

Chung yari i Washington kuru’uyu wa kane ubwo yari yagiye kuganirira abategetsi b’Amerika ibyo yaganiye na Perezida Kim mu cyumweru gishize .

JPEG - 32.4 kb
Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru na Donald Trump

Yanditswe na Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru