Yashyizweho kuri30 March, 2017 | 14:54

Tillerson Yitabiye Inama ya OTAN

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwiga uburyo haterwa intambwe mu gikorwa cyo kwirukana abarwanyi ba Leta ya Kisilamu, no gushaka umuti w’ikibazo kijyanye n’impunzi.

Ni mu gihe ushinzwe departema ya Amerika, Rex Tillerson arimo arakora ingendo muri iki cy’umweru , mu gihugu cya Turukiya hamwe no mw’ishyirahamwe OTAN.

Tillerson asaba ko abo bacuditse hamwe mur’iryo shyirahamwe rya OTAN ,berekane uburyo butomoye bagiye gukoresha kugira bongere amafaranga yo kurinda umutekano. K’urutonde rw’urwo rugendo, Tillerson ateganya kandi kuganira na bagenzi be ibijyanye no gukomeza umutekano m’uturere abo barwanyi bahungiyemo hamwe no gucyura impunzi zituruka mur’utwo turere.

Urugendo rwa Tillerson rubaye mbere y’uko agendera igihugu cy’Uburusiya. byahumurije abatari bake, kubera ko hari hatangajwe ko atazitabira uwo mubonano n’inshuti za OTAN, kuko yateganyaga Gusura Uburusiya.

OTAN isaba Rex Tillerson ko yagumishaho ibihano k’Uburusiya, akongera akabahumuriza ko Perezida wa Amerika atazabatera umugongo mu mugambi wo kuzakorana n’Uburusiya.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru