Yashyizweho kuri11 July, 2019 | 12:50

Tanzaniya:Perezida Magufuli yasabye abagore kwirekura bakabyara abana benshi bashoboka

Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yasabye abagore kwirekura bakarushaho kubyara abana benshi mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kwiyongera.

Perezida Magufuli ibi yabitangaje kuwa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2019 ubwo yari yagiye mujyi wa Chato ari naho yavukiye.

Uyu mukuru w’igihugu yashishikarije abagore bo muri Tanzania ko bagomba kwirekura bakabyara abana benshi bashoboka kubera ko abantu benshi bari mu bituma ubukungu bwiyongera nk’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byabitangaje.

Yagize ati"Mu gihe ufite abaturage benshi, wubaka ubukungu. Ni yo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye. Mwirekure, bo mubareke bifate".

Ubu si ubwa mbere Magufuli ashishikarije abagore kurushaho kubyara abana benshi, ubuheruka hakaba hari mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.

Nkuko bitangazwa na Reuters, icyo gihe mu mwaka ushize Magufuli yongeyeho ko kuringaniza imbyaro ari iby’abanebwe cyane badashoboye kwita ku bana babo.

Abamunenga bavuga ko uyu murongo we ari ukubara nabi mu bijyanye n’ubukungu.

Umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu utuye i Dar es Salaam wavuganye na Reuters utarashatse ko amzina ye atangazwa, yavuze ko ukwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyonegera k’ubukene n’ubusumbane mu mikoro.

Magingo aya Tanzania ifite abaturage bangana na Miliyoni 57.31 n’ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi 947,303.Abaturage 47.5 batuye ku buso bwa kilometero kare imwe.Bityo ubu butaka uko bungana gutya bukeneye kubyazwa umusaruro ari nayo mpamvu umukuru w’igihugu ashobora kuba asaba abagore kubyara abana benshi bashoboka.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru