Yashyizweho kuri11 January, 2017 | 04:32

Tanzania: Ibiganiro by’Abarundi Bigiye gusubukurwa ,mu igihe bamwe batangaje ko batazabyitabira

Ubutumire bwamaze gutangwa n’ibiro By’umuhuza W’Abarundi Benjamin Mkapa Wahoze ayobora Tanzaniya. Buvuga ko igice cya gatatu cy’ibiganiro bihuza abarundi bizasukurwa ku italiki 16 z’ Ukwezi kwa mbere uy’ umwaka w’2017.

Abantu bizewe, batandukanye, kandi bakurikirira hafi ibibera mu biro by’umuhuza, bavuga ko ubwo butumire bwanditswe kera, ariko italiki iba ariyo igorana kumvikanaho. Abo bakurikiranira hafi ikibazo cy’ibiganiro by’Abarundi babwiye Ijwi ry’Amerika ko ibintu bya subiye irudubi bitewe n’urugendo Mkapa aherutse gukorera mu Burundi aho ngo amagambo yatangaje atigeze anezeza abatavugarumwe na leta cyane cyane abari muri CNARED.

Ubwo butumire Ijwi ry’Amerika rivuga ko rifitiye kopi yabwo. Buvuga ko atari ibiganiro nyirizina ahubwo ari uburyo bwo guhanahana ibitekerezo , umuhuza yise mu cyongereza “Briefing Session’’. Ibyo byemejwe nyuma y’urugendo umuhuza yagiriye I Bujumbura ku uruhande rwa Leta hamwe na batavugarumwe.

Ibiro by’umuhuza ntibyashoboye kuvuga abatumiwe bose ariko bamwe mubatavugarumwe na Leta bari hanze y’Uburundi bamaze gutumirwa, ndetse banerekanye n’ubutumire bwabo. Gusa ngo ntibazitabira ibiganiro .

Uwahoze ari perezida wa Tanzania avuga kandi ko azaboneraho ubu ryo bwo kuvuga uko abona ibintu bihagaze, arangiza ahamagarira uwahawe ubutumwa wese kubwitabira. Ariko uwabuhawe usanzwe atavugarumwe na Leta y’uburundi yavuze ko atazabwitabira.

uwundi atavugarumwe na Leta uri I Bujumbura Yavuze ko akirindiriye ubutumire kandiko we nabubona azabwitabira.

kuruhande rwa Leta ntacyo burabitangaza ho . Ariko Leta y’Uburundi yaramaze gutangaza ko izitabira ibiganiro kugira ngo haboneke amahoro, gusa ngo ibyo biganiro bipfa kuba bitatumirwamo abashatse guhirika ubutegetsi m’ukwezi kwa 5 m’umwaka w’2015.

Mukwezi kwa gatanu umwaka ushize nibwo William Benjamin Mkapa yatangiye guhuza Leta n’abatavugarumwe nayo Arusha muri Tanzaniya. Igice cya kabiri cyabaye mukwezi kw’7 umwaka ushize, nyuma aza gukora ingendo zitandukanye haba I Bujumbura ndetse n’intumwa ze zihura n’abatavugarumwe na Leta bari bo muri CNARED baba mugihugu cy’Ububiligi.

Ubutumire bwamaze gutangwa n’ibiro By’umuhuza w’Abarundi Benjamin Mkapa Wahoze ayobora Tanzaniya. Buvuga ko igice cya gatatu cy’ibiganiro bihuza abarundi bizasukurwa ku italiki 16 z’ Ukwezi kwa mbere uy’ umwaka w’2017.

Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru