Yashyizweho kuri29 July, 2017 | 07:55

Tanzania Airlines Igiye gutangira Gukorera mu Burundi

Isosiyete y’indege yo mu gihugu cya Tanzaniya igiye gutangira gukorera ingendo zayo mu Burundi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibyerekeye indege za Reta n’ikirere yabwiye ikinyamakuru cya Leta ko guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Munani, Indege yamberey’igihugu cya Tanzaniya izatangira gukora ingendo i Bujumbura mu Burundi. Ladislas Matinde avuga ko uwo murongo Dar es salaam-Bujumbura ari uburyo bwiza bwo kungura ubutunzi.

Yavuze ko iyo ndege izajya ikura abantu I Bujumbura ibajyana muri Tanzaniya cyangwa y n’abagiye mu bindi bihugu cane cyane by’akarere ka Afrika y’uburasirazuba.

Urwo rugendo ryyushasha rutangijwe mu gihe hashize iminsi mike umukuru w’igihugu cy’Uburundi Petero Nkurunziza agendeye mugenzi we wa Tanzaniya John Pombe Magufuli. Mu byo baganiriye harimwo ibyerekeye gushyira ingufu mubucuruzi buhuza ibyo bihugu bibiri.

Kompanyi y’indege ya Tanzaniya izatangirira izo ngendo mu ntara ya Kigoma ihana umupaka n’Uburundi . Izakorana n’izindi kompanyi z’indege nka Kenya Airways, Ethiopian Airlines na Brussels Airlines.

Kugeza ubu, Abarundi cyangwa Abanyamahanga benshi bifuza kuva I Bujumbura bajya I Dar es Salaam cyangwa muyindi mijyi bafata ingendo n’imodoka. Urugendo rutwara imisi ibiri. Abenshi bakunze gufata urwo rugendo n’abacuruzi , baba bagiye gutora ibintu ku cyambu cy’i Dar es Salaam bivuye hanze ya Afurika kuko icyo cyambu gikora ku nyanja y’Abahinde.

Yanditswe na Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru