Yashyizweho kuri22 August, 2019 | 11:34

Sudani: Hashyizweho Minisitiri w’intebe mushya wigeze kwanga kuba minisitiri w’imari ku butegetsi bwa Bashir

Sudani yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya mu gihe iki gihugu cyatangiye igihe cy’inzibacyuho y’imyaka itatu izaganisha ku gushyira ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Uyu washyizweho ni uwitwa Abdalla Hamdok w’imyaka 63 y’amavuko aho yavuze ko kugeza igihugu ku mahoro no gukemura ikibazo cy’ubukungu budahagaze neza ari byo ashyize imbere.

Yagizwe Minisitiri w’intebe mu gihe ku rundi ruhande Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan yarahijwe nk’umukuru w’inama nshya igiye kuyobora igihugu mu nzibacyuho.

Ni inama igizwe n’abasivile batandatu n’abasirikare bakuru batanu.

Iyi leta nshya yaraye ishyizweho ni yo izayobora igihugu kugeza habaye amatora. Hari hashize amezi harangwa ibikorwa by’urugomo mu gihugu, byaguyemo abagiragarambya babarirwa muri za mirongo.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite icyizere ko abagize iyi nama nshya iri ku butegetsi bazarangiza ubutegetsi bwa gisirikare muri Sudani.

Ibibazo byo muri Sudani byatangijwe n’imyigaragambyo mu mpera y’umwaka ushize wa 2018 yatumye igisirikare gihirika ku butegetsi uwari Perezida Omar al-Bashir, ubutegetsi yari amazeho imyaka 30.

Mbere yo kuba Minisitiri w’intebe, Hamdok yakoraga nk’impuguke mu bukungu mu muryango w’abibumbye (ONU) akorera muri Ethiopia guhera mu 2011, mbere yuko yegura mu mwaka ushize.

Mu mwaka ushize,Hamdok umugabo ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu - yari yagenwe na Bashir ngo abe Minisitiri w’imari.

Uwo mwanya ariko yarawanze nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Kurahira kwa Hamdok nka Minisitiri w’intebe mushya wa Sudani kwanditse amateka yo kuba ari cyo gihe cya mbere ubutegetsi butihariwe n’abasirikare, kuva Bashir yagera ku butegetsi mu mwaka wa 1989 ahiritse ubwariho.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


1 Comment

Jean Baptiste Nduwimana - 4 weeks ago

Igitekerezo tumwifurije amahirwe masa

Izindi nkuru