Yashyizweho kuri9 June, 2019 | 10:10

Sudan:Minisitiri Abiy Ahmed akimara kuhashingura ikirenge,noneho hagiye kuba imyigaragambyo ya karahabutaka

Umuryango uhuriyemo impirimbanyi za demokarasi muri Sudani wasabye ko habaho ibikorwa byo kugumuka mu gihugu hose, nyuma y’iminsi habaye ibikorwa by’ihohotera by’igisirikare byahitanye abigaragambya babarirwa muri za mirongo ndetse n’uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’abakozi (SPA) riyoboye imyigaragambyo muri iki gihugu risaba ko ibi "bikorwa byo kugumuka bitangira kuri iki cyumweru bikazarangira ari uko gusa hagiyeho leta iyobowe n’abasivile".

Ryongeraho riti "Kugumuka ni igikorwa cy’amahoro gifite ubushobozi byo gucisha bugufi abafite intwaro zikomeye cyane kurusha izindi zose ku isi".

Ibi bibaye nyuma yaho ku wa gatanu w’iki cyumweru abayobozi batatu b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi baterewe muri yombi.

Uko ari batatu, bari bamaze kugirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia uri kugerageza kubyutsa ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi.

Abakorana bya hafi na Mohamed Esmat, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Sudani, bavuze ko yatawe muri yombi ku wa gatanu nyuma gato yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed.

Ni mu gihe Ismail Jalab, ukuriye umutwe w’inyeshyamba wa SPLM-N n’umuvugizi we Mubarak Ardol bo batawe muri yombi mu gitondo cyo ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.Igisirikare ntacyo kiravuga kuri iryo tabwa muri yombi.

Kugeza ubu, ntibizwi uburyo uko kuguma kuzakorwa, ariko amakuru ava mu murwa mukuru Khartoum avuga ko mbere yuko imigumuko itangira polisi yataye muri yombi bamwe mu b’ingenzi mu bagize iryo shyirahamwe.

Gusa impuguke muri politike zivuga ko uko kugumuka guca amarenga ko ibikorwa by’ubuhuza bya Abiy nta gaciro byahawe n’igisirikare.

Yongeraho ko igisirikare cya Sudani gisa nk’icyatewe imbaraga no gushyigikirwa mu buryo bwa politiki n’amafaranga n’ibihugu bya Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) na Misiri, ibihugu avuga ko nta na kimwe muri byo cyifuza kubona demokarasi ishinga imizi muri Sudani.

Abayoboye imyigaragambyo banze ubusabe bw’inama ya gisirikare bwuko habaho ibiganiro, bavuga ko nta cyizere ishobora kugirirwa nyuma yo kurasa mu bigaragambya badafite intwaro.

Kuva Omar al-Bashir yahirikwa ku butegetsi - yari amazeho imyaka 30 - n’igisirikare mu kwezi kwa kane ku gitutu cy’abagiragambya, Sudani iyobowe n’inama ya gisirikare.

Yasezeranyije ko ifashe ubutegetsi by’inzibacyuho yitegura kubushyikiriza abasivile, ariko abigaragambya bari bakomeje gukambika ku biro bikuru by’igisirikare biri i Khartoum, kugeza ubwo inzego z’umutekano zibarashemo ku wa mbere w’iki cyumweru.
Ubwo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yageraga muri iki gihugu aje ugerageza gutuma impande zombi zisubira mu biganiro Akimara kuhava batatu bakomeye mu bigaragambya bahise batabwa muri yombi
Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru