Yashyizweho kuri15 May, 2017 | 19:15

Somaliya Yicira Abantu ku Karubanda

Muri Somaliya, igihugu kimaze igihe cyarogogojwe n’urugomo kirimo kubonekamo ibikorwa byiyongera byo kunyonga abahamijwe ibyaha.

Inkiko za gisilikare muri Somaliya, n’umutwe w’abarwanyi ba al-Shabab buri ruhande byanyonze abantu babarirwa muri mirongo kugeza muri uyu mwaka wa 2017. Bose biciwe ku karubanda, imbaga y’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 300 bareba.

Mu gihe kunyonga abantu nta gishya kirimo muri Somaliya, kuba byarafashe intera mu buryo butunguranye, byatumye imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka Amnesty International, kimwe n’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, bisaba ubuyobozi bwa Somaliya, gusuzuma igihano cy’urupfu.

By’umwihariko impirimbanyi zinenga ibikorwa byo kunyonga abantu byakozwe n’inkiko za gisilikare, abo baharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko, izo nkiko ziburanisha imanza zirenze ububasha bwazi no kuba zarananiwe guha ababuranishwa ibyo bemerwa n’amategeko.

Mu kwezi kwa kane kwonyine, inkiko za gisilikare zanyonze abantu 11, barimo umupolisi wahamijwe icyaha cyo kwica umusivili. Harimo umusilikare wishe umusivili, n’abarwanyi ba al-Shabab bane bashinjwe ibisasu byahitanye abantu 80 mu mujyi wa Baidoa.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru