Yashyizweho kuri24 September, 2018 | 10:19

Rubavu:Mu rugo rw’umuturage habonetse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu rugo rw’umuturage witwa Hakomerimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Mizingo, Akagari ka Nyirabigogo mu Murenge wa Kanzenze,habonetse imibiri umunani y’Abatutsi bishwe muri jenoside yo mu 1994.

Iyo mibiri yabonetse ubwo abakozi baviduraga ubwiherero mu rugo rw’uyu muturage. Ariko mu gihe cya jenoside urwo rugo ntabwo rwari urwe ahubwo rwari urw’uwitwa Bizimana Boniface.

Nyiransengiyumva Monique,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzeze, yabwiye Radio Rwanda ducyesha iyi nkuru, ko iyi mibiri yabonetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Yagize ati “Imibiri imaze kuboneka yose hamwe ni umunani yari hamwe muri icyo cyobo cy’ubwiherero. Bakimara kuyibona umuturage nyir’urugo yahise abitumenyesha.

Sebikumi Charles nk’umwe mu barokocyeye jenoside muri aka gace, yavuze ko muri iyo mibiri yabashije kumenyamo nyina wabo, ariko kandi ngo abiciwe aho hantu ari benshi ugereranyije n’imibiri yabonetse.

Sebikumi yagize ati “Hari bariyeri ikomeye, abavaga mu ishyamba cyangwa se abo bakuraga hano hafi babazanaga kubicira hano. Abari batuye hano banze gutanga amakuru ngo tumenye aho abacu bicwaga bagiye bajugunywa, niyo mpamvu tugomba gukomeza gushakisha.’’

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze busaba abari batuye muri aka gace n’abandi baba bafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ijugunywa, gutanga amakuru y’aho ikiri kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru