Yashyizweho kuri17 October, 2018 | 11:22

Gereza ikomeye kw’isi ya Guantanamo yari yarahagaritswe, yongerewe igihe cyo gukomeza kwakira imfungwa

Leta y’Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump yatangaje ko gereza ya Guantanamo izakomeza gukora mu kindi gihe cy’imyaka igera ku myaka 25, iri tegeko rije rihindura iry’uwahoze ayobora Amerika Perezida Obama ryo kuyifunga.

Perezida Barack Obama yari yaremeje ko gereza ya gisirikare y’i Guantanamo Bay, muri Cuba izafungawa, ariko igiye kugumaho indi myaka 25 nk’uko uwuyoboye iyi gereza ikomeye kw’isi yabitangaje ejo kuwa kabiri tariki 16 Ukwakira.

Umuyobozi wayo Rear Admiral John Ring yavuze ko iyo gereza irimo abashinzwa ibitero by’iterabwoba byabaye muri Amerika kuri tariki 11Nzeri, umwaka wa 2001 igiye kugumya gukora mu myaka 25.

Muri Mutarama, Perezida Obama nibwo yasinye itegeko ryo guhagarika iyo gereza.

Minisiteri y’umutekano ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuri Leta ya Perezida Trump yahagaritse itegeko ryari ryashyizweho na Perezida Obama, nkuko umuyobozi wa Gereza ya Guantanamo akomeza abivuga.

Kuva mu mwaka wa 2008, gereza ya Guantanamo ntirongera kwakira izindi mfungwa nshya, kugeza ubu hari hasigayemo imfungwa zigera kuri 40 zonyine.

Bamwe muri bo ntabwo baracirwa imanza, ariko bagumijwemo bitewe no gutinya ko bahungabanya umutekano baramutse barekuwe.

Mu gihe Perezida Trump yiyamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, yemereye abaturage ko gereza ya Guantanamo azayuzuzamo icyo yise “abantu babi”, hanyuma avuga ko abarwanyi ba Leta ya kiyisilamu nabo bashobora kuzafungirwayo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru