Yashyizweho kuri23 October, 2019 | 21:23

Reka mfate uyu mwanya nshimire Umuyobozi wa EAC, Perezida Kagame ku isabukuru ye y’amavuko-Perezida Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yifurije mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’imyaka 62, mu ijambo yavuze atangiza inama ya mbere yiga ku mikoranire hagati ya Afurika n’u Burusiya.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu ni yo ya mbere ibayeho yiga ku mikoranire hagati ya Afurika n’u Burusiya, aho bwiyemeje gushyikira iterambere ry’uyu mugabane binyuze mu mishinga itandukanye.

Kuva mu 2015, u Burusiya bwatangiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ibihugu bya Afurika, aho bwasinye ajyanye n’ibya gisirikare n’ibihugu 21 ndetse mu myaka icumi ishize ubuhahirane hagati yabwo n’uyu mugabane bwavuye kuri miliyari 5.7 z’amadolari bugera kuri 20.4 z’amadolari mu 2018.

Ubwo hari hatangiye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama iri kubera i Sochi, Putin yahaye ikaze bose n’imiryango bakuriye abagaragariza ko ari igihe cyiza ko u Burusiya burushaho kugirana imikoranire na Afurika.

Yavuze ko kuri ubu u Burusiya buri mu biganiro bijyanye no koroshya ubuhahirane hagati yabwo n’ibihugu birimo Misiri, Maroc ndetse ko hari n’amasezerano azasinywa hagati yabwo n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Aha niho yahereye afata umwanya yifuriza Perezida Kagame uyobora Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba isabukuru nziza y’imyaka 62 y’amavuko.

Ati “Hagati aho reka mfate uyu mwanya nshimire Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku isabukuru ye y’amavuko. Turamwifuriza ibyiza byose. Ari kwizihiza isabukuru ye hano ari kumwe n’inshuti gusa ikibabaje ni uko ari mu bintu bijyanye n’akazi niho agomba kwizihiriza isabukuru ye.”

U Rwanda n’u Burusiya ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mahugurwa ahabwa abantu batandukanye, uburezi, igisirikare, ubuvuzi na politiki.

Biherutse kandi gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga mu Bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Ubwo bushakashatsi buzajya bukorwa n’icyo kigo bugamije gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere no kubaka uruganda rutunganyirizwamo izo ngufu mu Rwanda.

Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie).

JPEG - 91.3 kb
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yifurije mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’imyaka 62

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru