Yashyizweho kuri15 December, 2019 | 15:45

RDC:Muri Beni ingabo ibihumbi 21 zasimbuye izindi ibihumbi 11 mu guhashya inyeshyamba zihacumbitse

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ingabo ibihumbi 11 zari zimaze igihe kirekire zikorera muri teritwari ya Beni zasimbuwe n’izindi ibihumbi 21 nk’uko byasabwaga n’abaturage.

Ibi umukuru wa RDC akoze iki gikorwa nyuma yo gushinga etat-major iteye imbere yagenewe Beni mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF nk’uko Actualite.cd dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Perezida wa RDC yatangaje ko basimbuje ingabo ibihumbi 11 zari zimaze igihe kirekire zikorera muri Beni,kugira ngo bongere ingufu mu kurwanya umwanzi ari nako intsinzi izakomeza kwiyangera ku ngabo ze.

Ati: “Mu rwego rwo kugirango tutagira ibyo dukora tugerageza amahirwe kandi twatoje brigade yo ishinzwe gutabara byihuse ndetse na Special force yoherejwe kuri ubu muri icyo gice ngo baheshe intsinzi igisirikare. Uburyo bwose bwashyizwe mu bikorwa ngo dutsinde umwanzi.”

Yongeyeho ko bohereje n’indi mitwe yiyongeraho y’abapolisi mu bice bituwe cyane muri Beni byafashwe na FARDC kugira ngo bacungire umutekano abaturage.

Perezida Tshisekedi akaba yanashimye urwego ba ofisiye bayoboye ingabo kuri ubu muri Beni bariho.

Ati: “Uyu munsi mu rwego rwo kubahiriza ibyo niyemee mu gihe cyo kwiyamamaza, nafashe icyemezo cyo gushing etat maor iteye imbere muri Benin a ba ofisiye beza mu rwego rwo kurwanya ba ADF, umutwe w’iterabwoba uzwi neza”.

Yakomeje avuga ko yakurikijeho no guhindura ubuyobozi bw’ingabo bwose bwari buriho muri iki gice akanasimbura abasirikare bose nk’uko byasabwaga n’abaturage.

Gen. Fall Sikabwe, kuri ubu niwe uyoboye zone ya gatatu y’ubwirinzi muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema, Tshopo, Bas-Uele na Haut-Uele. Gen. Jacques Nduru yasimbuye Gen Marcel Mbangu ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola1 muri Beni.

Gusa n’ubwo bimeze gutya, ikibazo cy’umutekano muri Beni gikomeje guhangayikisha. Kuva FARDC yatangiza ibitero kuri ADF mu mpera z’Ukwakira, inyeshyamba zayo nazo zongereye ibitero ku basivili, aho mu kwezi kumwe mu Ugushyingo habarurwaga abasivili byibuze 107 biciwe mu bitero bitandukanye.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru