Yashyizweho kuri27 October, 2019 | 08:54

RDC:Mu nzu y’umurwanyi w’umutwe wa APCLS havumbuwe ububiko bw’intwaro nyinshi n’amasasu

Igisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko cyavumbuye ububiko bw’intwaro nyinshi n’amasasu mu nzu y’umurwanyi w’umutwe wa APCLS ahitwa Ngesha, muri groupement ya Burora, muri Teritwari ya Masisi.

kuri uyu wa Gatandatu nibwo Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola ya 2 aravuga ko ivumburwa ry’ubwo buhisho bw’intwaro ryabaye mu bikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro byatangijwe na FARDC muri aka karere.

Ingabo za leta zikaba zavumbuye imbunda 16; zirimo kalachnikov 12, imbunda ya mortier 60 n’amabombe abiri, imbunda ya Mag 1 yakorewe mu Bubiligi, na M16 imwe n’amasasu menshi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Amakuru aturuka mu gisirikare akaba yemeza ko ari igikorwa cyakozwe n’abasirikare bo mu mutwe wo muri regiment y’3410 bari gukorera muri aka karere barwanya imitwe yitwaje intwaro, yaba abanyamahanga cyangwa abanyagihugu.

Major Ndike Kaiko yemee ko muri icyo gikorwa ingabo zafashe umurwanyi wari wigize nk’umusiviili. Uyu akaba yakomeje ashimangira ko iki gikorwa kiri mu rwego rw’umukoro bahawe wo guhiga imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru kugeza igihe ububasha bwose buzasubira mu maboko ya leta.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru