Yashyizweho kuri10 February, 2019 | 11:21

RDC:Ku ikubitiro FARDC yishe inyeshyamba z’abarundi esheshatu mu bitero yatangiye kugaba ku nyeshyamba zose

FARDC, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiravuga ko cyishe abarwanyi batandatu b’inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara zifite ibirindiro muri Teritware ya Uvira, muri gurupema ya Lemera mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike ingabo za Congo zitangije urugamba rwo kwirukana imitwe y’itwaje ibirwanisho y’Abarundi ndetse n’abakongomani yari imaze imyaka irenga itatu muri Kivu y’Epfo.

Ijwi rya Amerika ducyesha iyi nkuru ritangaza ko izo ngabo zahereye ku mutwe w’inyeshyamba wa Red Tabara wari usanganwe ibirindiro ahitwa ku Kiryama.

Jenerali Majoro Padiri Jonas , ushinzwe intambara n’ubutasi mu karere ka gatatu k’igisirikare ahamya ko muri iyi mirwano imaze iminsi ibiri itangiye, igisirikare cya Congo cyishe abarwanyi batandatu ba Red Tabara , hakomeraka abasirikare batatu b’igisirikare cya Congo.

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike hatangajwe inkuru ivuga ko abasirikare b’u Burundi n’imbonerakure bari baroherejwe muri Congo guhanganirayo n’izi nyeshyamba zasubiye i Burundi mu gihe ngo zari zifite amakuru avuga ko FARDC iri mu nzira yo kuzigabaho ibitero.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo inkuru zatangiye kunugwanugwa ko abasirikare b’u Burundi binjiye muri Congo bivanze n’Imbonerakure, bigatangazwa ko bari bahanganye n’imitwe y’inyeshyamba itavuga rumwe na Leta y’u Burundi irimo na Red Tabara, bigatangazwa ko iyo mirwano yaguyemo benshi.

Mu kiganiro Ijwi ry’amerika ryagiranye n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi, cyumvikanye gihakana ko nta basirikare bacyo boherejwe muri Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru