Yashyizweho kuri28 August, 2019 | 21:00

RDC:Inyeshyamba za ADF zashimuse abantu basaga 100,inka n’ihene mu bice bitandukanye

Inyeshyamba z’umutwe wa ADF ukomoka mu gihugu cya Uganda zashimose abantu basaga 106,inka n’ihene nyinshi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho zisanzwe zifite ibirindiro byazo.

Amakuru avuga ko aba bantu bashimutiwe mu gitero izi nyeshyamba zagabye tariki 23 Kanama 2019 mu gace ka Behema Boga gaherereye mu majyepfo ya Iruma muri RDC.

Imibare y’aba bantu yashyizwe ahagaragara na sosiyete sivile tariki 27 Kanama mu gace ka Bunia, nyuma y’uko ikoze iperereza ikabaza abo mu miryango y’aba bantu bashimuswe.

Gusa sosiyete sivile yo muri Boga yo yakoze iperereza igaragaza ko izi nyeshyamba za ADF usibye gushimuta abantu zagiye zinasahura imitungo mu duce dusa 10 turimo agace k’ubucuruzi ka Izanga, Boga, Nyagukuka, Bubunda, Nyabakala, Mulirya, Mungwanga n’ahandi hatandukanye.

Albert Baseke Visi Perezida w’iyi Sosiyete sivile yabwiye Radio Okapi ko kugeza magingo aya aba baturage bataraza aho izi nyeshyamba zabatwaye zabikwereje ibyo zari zasahuye ndetse abandi bashoreye amwe mu matungo.

Uyu muyobozi avuga ko izo nyeshyamba zashimuse abantu bagera ku 106,zitwara inka 160 ndetse n’ihene 300.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru