Yashyizweho kuri10 November, 2019 | 14:37

RDC:Inyeshyamba za ADF zagabye ibitero zica abantu bane abandi barimo n’umusirikare barakomereka

Abasivile bane barimo abagore batatu n’umugabo umwe biciwe mu gitero bivugwa ko cyagabwe n’inyshyamba zikomoka muri Uganda za ADF mu gace ka Eringeti gaherereye muri teritwari ya Beni muri Kivu y’amajyaruguru.

Muri icyo gitero kandi abandi bantu batatu barimo n’umusirikare bakomeretse bikomeye.Sosiyete Civile yatangaje aya makuru yabwiye ACTUALITÉ.CD ko ibyo byabereye mu gasantere ka Mapiki mu gace ka Eringeti.

Umuyobozi wa sosiyete civile,Bravo Vukulu, yavuze ko mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira,aribwo habonetse agahenge.Haragaragara urujya n’uruza rw’abantu bagana ahitwa Ndalia mu ntara ya Ituri cyangwa bagana kuri site ya Oicha.

uyu wa président de la société civile locale dit que la situation est "tendue" ce dimanche matin sur place. Il s’observe un mouvement de la population qui se déplace vers Ndalia,en province de l’ituri ou vers la cité d’Oicha est sur la nationale numéro quatre.

Iki gitero cyagabwe ku baturage bo muri Beni cyabaye icya kabiri kuva hatangira ibikorwa bihuriweho byo guhashya imitwe irwanira ku butaka bwa Congo byatangiye tariki 30 Ukwakira 2019.Icyo gitero cyaguyemo abantu 16 barimo abasirikare batandatu ndetse n’abandi bantu batari bake bava mu byabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru