Yashyizweho kuri27 June, 2019 | 15:33

RDC:Inyeshyamba bivugwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa zahuye n’uruva gusenya [REBA AMAFOTO]

Inyeshyamba nyinshi zivuga ikinyarwanda bicyekwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa zishwe izindi zifatwa mpiri nyuma y’ibikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakoze mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Biravugwa ko abarokotse muri izi nyeshyamba bahungiye nko mu birometero 100 uvuye Minembwe.Uwitwa Habib Mudasru bivugwa ko ari umuyobozi w’inyeshyamba za RNC zikorera muri kivu y’Amajyepfo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byabitangaje.

Chimpreports ducyesha iyi nkuru yagaragaje undi murwanyi bita Capt Sibo wishwe bivugwa ko yari yungirije Kayumba Nyamwasa n’ubwo bitaremezwa neza.

Abandi bafashwe bambikwa amapingu n’intwaro bari bafite barazibambura barakubitwa karahava.

Ku mugoroba w’ejo kuwa Gatatu,abaturage batuye muri ako gace ka Minembwe batangarije ibitangazamakuru bikorera aho ko imirwano yari ikomeje banavuga ko abarwanyi ba Kayumba bahungiye ahitwa Kilehe-Mwenga mu birometero 100 uvuye i Minembwe.

JPEG - 212.3 kb
Uyu Habib Mudasru bivugwa ko ari umuyobozi w’inyeshyamba za RNC zikorera muri kivu y’Amajyepfo yatawe muri yombi
PNG - 648.8 kb
Capt Sibo wishwe bivugwa ko yari yungirije Kayumba Nyamwasa


Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru