Yashyizweho kuri8 January, 2019 | 22:23

RDC: Hari uguhangana gukomeye hagati ya CENCO na CENI ku bijanye no gutangaza ibyavuye mu matora

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo ,Inama y’igihugu y’abepiskopi "Conférence épiscopale nationale congolaise" (Cenco), yakurikiranye amatora yatangaje ko izi uwatsinze amatora ariko ntiyavuga uwariwe.

Ku munsi wo kuwa kane uru rwego ( cenco) rwa kiliziya gatolika muri Repuburika iharanira demokarasi ya congo nibwo rwatangaje ko ruzi uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu gusa rwirinda gutangaza amazina ye.

Cenco kandi yasabye akanama gashinzwe gutegura amatora mu Repubulika iharanira demokarasi ya congo "Commission électorale nationale indépendante" (Ceni) gutangaza ibyavuye mu matora hatabayeho kwiba amajwi ahubwo hagakurikizwa amajwi abakandida babonye.

Cenco ikaba yakomeje ivuga ko mu gihe abanyekongo bakwigabiza imihanda bitewe no kutabwirwa ukuri ku watsinze amatora, byabazwa ubutegetsi bwa Congo nkuko byatangajwe na Musenyeri Marcel Utembi ubwo yasubizaga kuri raporo yohererejwe umuyobozi w’akanama gashinzwe gutegura amatora muri congo CENI.

Kuruhande rw’akanama gashinzwe gutegura amatora (CENI) yatangaje ko ibyakozwe n’urwego rwa kiliziya gatolika (Cenco) bijyanye no kugerageza gutangaza ibyavuye mu matora bishobora gutuma abanyekongo batemera ibyavuye mu matora ndetse bikanabatiza umurindi wo kujya mu mihanda mu kwigaragambya.

Umuyobozi wa Ceni, Corneille Nangaa akaban kandi yakomeje avuga ko kiliziya gatolika ariyo yonyine yazaryozwa ingaruka zakurikira itangazwa ry’ibyavuye mu matora , ngo kuko ibyatangajwe na Cenco arirwo rwego rwa kiliziya gaturika bishingiye kuduce tumwe na tumwe Atari ibyavuye mubice byose by’igihugu.

Akanama gashinzwe gutegura amatora Ceni kandi kakaba gatangaza ko ko imibare y’ibyavuye mu matora izatangazwa mur’iki cyumweru

Emmanuel Nshimiyimana/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru