Yashyizweho kuri10 November, 2019 | 13:13

RDC:FARDC yivuganye umwe mu basirikare bakuru b’umutwe w’inyeshyamba za FDLR

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zavuze ko zishe Juvénal Musabyimana, umwe mu basirikare bakuru b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.

Ubutumwa bwo ku rubuga rwa Twitter rw’ingabo za Kongo (FARDC) buvuga ko Musabyimana yishwe ejo ku wa gatandatu nyuma ya saa sita z’amanywa mu gikorwa cy’umutwe w’ingabo zo gutabara byihuse.

FARDC ivuga ko ibyo byabereye hagati y’akarere ka Binza na Makoka, muri teritwari (’territoire’) ya Rutshuru, muri Kivu y’amajyaruguru.Gusa Ntacyo FDLR yari yatangaza kuri ayo makuru.

Si byinshi bizwi kuri Musabyimana, gusa amakuru avuga ko yabaye mu ngabo ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Uyu abaye uwa kabiri wishwe n’ingabo za Kongo mu mezi atatu kuko izi ngabo mu Ukwakira zatangaje ko zishe Sylvestre Mudacumura wari umukuru w’ibikorwa bya gisirikare bya FDLR, zivuga ko urugamba rutarangiriye aho.

MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru