Yashyizweho kuri13 August, 2017 | 11:26

Perezida wa Misiri Gen. Abdel Fattah al-Sisi azagira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Perezida wa Misiri Gen. Abdel Fattah al-Sisi azagira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

Uru rugendo ni rumwe mu ngendo uyu mukuru w’Igihugu cya Misiri akomeje kugirira mu bihugu bya Afurika mu rwego rwo guteza imbere umubano wa Misiri n’ibihugu bya Afurika.

Ibihugu ateganijwe gusura nava mu Rwanda harimo: Chad, Gabon na Tanzaniya.

Ibi byatangajwe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Madamu Namira Negm.

Ikinyamakuru Elbalad kivuga ko urwo ruzinduko ruri mu rwego kandi rwa Misiri kureba uko yafatanya n’ibindi bihugu bya Afurika gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane. Ibyo bibazo birimo n’icy’iterwabwoba

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru