Yashyizweho kuri9 January, 2017 | 10:21

Perezida wa Ghana yakoze agashya mu irahira rye

Perezida Nana Akufo-Addo uheruka gutorerwa kuyobora Ghana yatangiye inshingano ze nyuma yo kurahira ku mugaragaro,umuhango wagaragayemo agashya ko kwiyitirira imbwirwaruhame z’abaperezida bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 7 Mutarama 2017, nibwo uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 72 yarahiye ari kumwe na Visi Perezida we, Mahamudu Bawumia i Accra yizeza abanyagihugu gukomeza guharanira iterambere ryabo birinda icyabasubiza inyuma.

Mu mbwirwaruhame y’iminota 30, Perezida Nana Akufo-Addo yumvikanye akoresha amagambo asa n’ayakoreshejwe na Bill Clinton na George W. Bush bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Akufo-Addo yabanje gukoresha agace gato k’imbwirwaruhame ya Perezida George W. Bush yo kuwa 20 Mutarama 2001 aho yagize ati “ Ndabasaba ko muba abaturage, batari indorerezi, abaturage bashobora kugira uruhare mu kubaka imiryango ndetse n’igihugu gifite indangagaciro kigenderaho.”

Nation itangaza ko aya magambo yayakoresheje nta kintu ayahinduyeho ndetse ntiyayitirira nyirayo.

Yakoresheje kandi amagambo ya Perezida Bill Clinton yo kuwa 20 Mutarama 1993, agira ati “ N’ubwo hari imbogamizi nyinshi zikigaragara, dufite n’imbaraga zo guhangana nazo. Abanyamerika bakunze kuba abantu bigirira icyizere. Tugomba kubigira inshingano zacu ko duharanira iterambere ry’ahazaza hacu ndetse no gushaka kw’abatubanjirije.”

Perezida Akufo-Addo yifashishije aya magambo ahindura gusa ahari Abanyamerika ahashyira Abanya-Ghana.

Amashusho agaragaza Perezida Bush na Clinton basoma imbwirwaruhame zabo n’uburyo Perezida Akufo-Addo yaziganye yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse akomeza guteza icyasha abayobozi bakuru bo mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Muri Nzeri umwaka ushize, Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari nawe yakoresheje amwe mu magambo ya Perezida Barack Obama mu mbwirwaruhame yumvikanyemo yizeza impinduka mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Umuyobozi Mukuru muri Ghana ushinzwe iby’Itumanaho mu Biro By’umukuru w’Igihugu, Eugene Arhin, yahise asaba imbabazi nyuma y’imbwirwaruhame yakoreshejwe na Perezida Nana Akufo-Addo avuga ko ari ikosa rikomeye ryabaye ndetse batari babigambiriye.

Perezida Nana Akufo-Addo abaye uwa gatanu utorewe kuyobora iki gihugu kuva cyatangira guhererekanya ubutegetsi mu mahoro mu 1992. Yatowe mu mpera z’umwaka ushize, atsinze John Dramini Mahama mu matora yo mu Ukuboza.

Yanditswe na Ubwandisti/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru