Yashyizweho kuri14 February, 2018 | 06:55

Perezida w’Ubufaransa yatangaje ko biteguye Gutera Siriya

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutera Siriya mu gihe ubushakashatsi buzagaragaza ko leta y’icyo gihugu yakoresheje ibitwaro by’ubumara ku baturage bayo. Ibyo Emmanuel Macron yabitangarije ishyirahamwe ry’abanyamakuru kur’uyu wa kabiri.

Macron yagize ati "Tuzatera aho ibyo byuka byavuye cyangwa aho ibyo bitero byateguriwe”. Yongeye ati "Ariko ubu nta byemeza turabona”.

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yifuza kandi ko hakorwa inama mpuzamahanga kuri Siriya, bishobotse ikazabera mur’ako karere.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zabonye ibyemeza ko hakozwe ibitero bitandatu hakoreshejwe ubumara bwa chlore kuva mu kwezi kwa mbere, mu bice birimwo abarwanya leta, aho abakomerekejwe n’ibyo byuka bagaragaye.

JPEG - 41.9 kb
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron

Leta ya Siriya yarabihakanye mu mpera z’ukwezi kwa mbere ko itigeze ikoresha ibirwanisho by’ubumara, naho Uburusiya, igihugu cy’Inshuti ya kadasohoka na Siriya bwavuze ko iyo ari poropagande igamije gushakisha aho bamenera kugirango babashe gukora ibitero kuri Siriya.

Yanditswe na Niyomugabo Albert


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru