Yashyizweho kuri23 April, 2020 | 09:25

Perezida Trump yasinye rya tegeko rihagarika gutanga green card! Ni banda bafungiwe, ni bande bacyemerewe?

Perezida Donald Trump wa Amerika yasinye itegeko rihagarika by’agateganyo gutanga green cards.

Ni itegeko ririmo amarengayobora amwe n’amwe, rigomba kubahirizwa mugihe cy’iminsi 60 ariko rishobora kongererwa igihe.

Perezida Trump avuga ko iri tegeko rigamije kurengera imirimo y’Abanyamerika mu gihe ubukungu bwazahajwe na coronavirus.

Abatavuga rumwe nawe bamushinja kwitwaza iki cyorezo mu gushyira mu bikorwa imigambi ye ya cyera ku bimukira muri Amerika, mu mwaka urimo amatora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yaraye atangaje ati: "Ibi bizatuma Abanyamerika badafite akazi aribo ba mbere bakabona igihe ubukungu bwacu buzongera gufungura".

Ni banda bafungiwe, ni bande bacyemerewe?

Iri tegeko biteganyijwe ko rihagarika ko abafite green cards banazisabiraga imiryango yabo ngo nayo ize gutura muri Amerika, ibyo Bwana Trump yita uruhererekane rw’abimukira.

Gusa iri tegeko rishyiraho irengayobora ku baturage ba Amerika bafite abo bashakanye cyangwa abana babo bari munsi y’imyaka 21 bazisaba.

Iri tegeko rinahagarika ibizwi nka "Diversity Visa Lettery", uburyo butanga green cards zigera ku 50,000 buri mwaka.

Iri tegeko ariko ntirireba ibihumbi amagana by’abantu basaba green card bari ku butaka bwa Amerika banahakorera, n’abasaba kuhimukira ngo bakore nk’abaganga, abaforomo n’abandi bakozi mu buzima.

Irindi rengayobora riri ku bihumbi amagana by’abasaba Visa z’igihe gitoya zo gutembera, ubuhinzi, n’indi mirimo imwe n’imwe ivugwa n’iryo tegeko.

Ni bande rizagiraho ingaruka?

Mu gihe cy’iki cyorezo n’ubundi urebye leta ya Amerika yari yarahagaritse ibikorwa byose byo gutanga Visa ndetse na Ambasade zayo nyinshi zarafunze.

Gusa, ikigo Migration Institute cyabwiye Washington Post ko iri tegeko rya Trump rishobora kuzabuza abantu barenga 20,000 gusaba green card buri kwezi.

Biteganyijwe ko iki cyemezo cya Trump kiza guhura n’imbogamizi imbere y’amategeko asanzwe ya Amerika.

Gusa Trump yavuze ko mu kugifata yisunze itegeko ryo mu 1994 ryemeza guhagarika abashaka gusaba gutura n’ubuhungiro muri Amerika mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’ibyorezo byandura.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


3 Comments

Rwinikiza aimable - 1 month ago

Ibyo perezita yavuze urunva ninga mbawabo natwe aba nya furica tugomba gufata izacyu

ozias - 1 month ago

kuviyotwagiriye mwiyo grn cand kwatabuzi twarose mbehoho niwatanga mahoro aragumya turabayeho>>

ozias - 1 month ago

kuviyotwagiriye mwiyo grn cand kwatabuzi twarose mbehoho niwatanga mahoro aragumya turabayeho>>

Izindi nkuru