Yashyizweho kuri24 December, 2018 | 13:50

Perezida Trump Yashyizeho Ministiri w’Ingabo w’Agateganyo

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko Patrick Shanahan abaye ministiri w’ingabo w’agateganyo asambuye kuri uwo mwanya Jenerali James Mattis uherutse gusezera ku bushake.

Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yanditse ko Shanahan wari wungirije Jenerali James Mattis weguye muri iki cyumweru, azatangira imirimo ye guhera tariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere.

Mu rwandiko yanditse yegura ministiri Mattis yari yasezeranyije perezida Trump ko yiteguye kuguma kuri uwo mwanya kugeza mu mpera z’ukwezi kwa kabili. Ariko, perezida Trump yahisemo ko asimburwa icyo gihe kitaragera.

Hari abakomeje kuvuga ko ibyo Trump yabitewe nuko adashimishijwe n’uko inkuru yiyegura rya Mattis ikomeje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru.

Mattis yaguye umunsi umwe nyuma y’uko Trump atangaje ko agiye gukura ingabo za Amerika muri Syria.

Mu rwandiko rwe Mattis yavuze ko Trump afite uburenganzira bwo guhitamo minisitiri w’ingabo ufite ibitekerezo bihura n’ibye.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru