Yashyizweho kuri28 April, 2017 | 19:01

Perezida Trump agiye gusura Arabia Saudite na Israheli

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika buratangaza ko bishoboka cyane ko mu mpera z’ukwezi kwa Gatanu, perezida Donald Trump ashobora kugirira urizinduko mu gihugu cya Arabia Saudite ndetse na Israheli.

Ibinyamakuru bikorera muri Amerika biravuga ko ubuyobozi butaranoza neza iby’urwo ruzinduko ariko bikaba bishoboka cyane ko Trump ashobora gukora izo ngendo zombi uko ari ebyiri. Leta ya Israheli nayo iremeza ko hari ibiganiro bagiranye na Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ku ruzinduko rwa Trump iwabo ariko itariki ntiremezwa neza.

Bikaba biteganyijwe ko Trump azakora urugendo rwe rwa mbere hanze y’igihugu kuva yaba perezida, mu mpera za Gicurasi, aho azaba yitabiriye inama izahuza ibihugu bigize umuryango NATO hakaba kandi hazahurira n’ibihugu 7 bikungahaye mu nganda kurusha ibindi. Iyi nama ikazabera i Brussels mu Bubiligi. White House ikaba itangaza ko nyuma y’uru rugendo, nta rundi ruzinduko rwa Trump ruratangazwa cyangwa ngo rutegurwe.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru