Yashyizweho kuri12 March, 2019 | 07:48

Perezida Kagame yasabye abayobozi kutazahungabanywa n’inkuru bazajya bumva kuko igihugu gitekanye

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi ko badakwiye guhora basaba imbabazi ahubwo ko bakwiye guhindura imyumvire anabasaba kudahungabanywa n’inkuru zidasobanutse bazajya bumva.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza umwiherero wa 16 ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019, i Gabiro mu Burasirazuba bw’igihugu aho abayobozi bakuru b’igihugu bawumazemo iminsi ine.Uyu mwihero watangiye ku wa gatanu tariki 08 Werurwe 2019.

Perezida Kagame yasabye abayobozi guhindura imyumvire n’imyitwarire bagaharanira gushyira mu bikorwa ingamba nziza baba biyemeje ariko anibaza uburyo imigambi myiza abo bayobozi batahana ihuraa n’umusaruro mwiza.

Ati “Ntibikwiye ko duhora tuza hano gusaba imbabazi z’ibyo tutagezeho. Dukwiye gusobanura impamvu tutagera ku ntego twiyemeje.”

Akomeza yibaza ati “Ni gute twagaragaza impinduka mu byo dukora, tukareka guhora dutanga ibisobanuro bimwe n’impamvu zatumye hari ibyo tutageraho?”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka imyumvire yo kumva ko ibintu bidashoboka na mbere y’uko batangira kugerageza kubishyira mu bikorwa.

Ati “Ntimugatangirire ku gutekereza ko ibintu bidashoboka, ahubwo mujye mutekereza ko bishoboka.Nimugera hagati bikabakomerera, ibyo nta kibazo bizagaragara ko mwagerageje.”

Yashimiye abo bayobozi ku bw’ibitekerezo n’ubushake bagaragaje bwo gukora ibyiza, kuko ari byo igihugu kizubakiraho bigatuma gitera imbere.

Perezida Kagame yabasabye kudakangwa cyangwe ngo bahungabanywe n’inkuru zitandukanye bazumva nibava muri uwo mwiherero.

Yagize ati “Mushobora kumva ubwoko bwinshi bw’inkuru.Nk’uko mugiye mu rugo,mutuze nta kibazo.Nimuryama, muzagire ibitotsi byiza.Nimubyuka mu gitondo, mwitegure mujye mu kazi kanyu uko bikwiye,muzi ko igihugu kimeze neza.Ku mutekano tumeze neza cyane.”

Umukuru w’igihugu yabibukije kuzirikana ibyo bemeranyijweho bigomba gushyirwa mu bikorwa no kwihutisha iterambere ry’igihugu, haba mu kuzamura ubukungu, ubushobozi, kunoza itangwa rya serivisi, n’ibindi.

Uyu mwiherero kandi wanitabiriwe n’umukuru w’igihugu cya Kenya,Perezida Uhuru Kenyatta, aho yanagejeje ijambo ku bayobozi bawitabiriye ahava anafite intego yo kuwutangiza mu gihugu cye.

Chief Editor/MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru