Yashyizweho kuri30 December, 2016 | 16:25

Perezida Nkurunziza yasabye u Rwanda n’Ububiligi gusaba u Burundi imbabazi bubi na bwiza

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yavuze ko u Rwanda n’u Bubiligi bikwiye gusaba imbabazi ku byabaye mu mwaka wa 2015 na 2016 bitaba ibyo ibihu bigaca umubano n’u Burundi.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye gututumba muri Gicurasi 2015 ubwo habaga igeragezwa ryo guhirika Nkurunziza ku butegetsi.

Icyo gihe u Buurndi bwashinje u Rwanda guha ubuhungiro abashatse guhirika ubutegetsi ndetse no gutoza impunzi zahungiye mu Rwanda ngo zisubire kubutera.

U Rwanda rwamaganye ibyo birego ruvuga ko ari ibinyoma kandi nta shingiro bifite.

Mu kiganiro rusange kizwi nk’Ikiyago ageza ku baturage muri buri mpera z’umwaka, Perezida Nkurunziza yavuze ko u Rwanda n’u Burundi bishobora gucana umubano.

Yagize ati “Mugihe u Rwanda n’u Bubuligi bidahinduye imyitwarire ku Burundi, tuzacana umubano…Nta ntambara dutegura ariko uzashaka kudutera azabona ko turya dukarabye.”

Icyakora Nkurunziza yavuze ko kuba umubano w’ibihugu byombi utameze neza atari ryo herezo, ngo kuko buri cyose kigira itangiriro n’iherezo.

Yagarutse kandi ku gasozi ka Sabanerwa kari ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi kanakunze guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.Yavuze ko ibihugu byombi nibidahuza kuri ako gasozi bazitabaza ibihugu by’amahanga.

Ati "Agasozi Sabanerwa ntikigeze kaba ak’ i Rwanda, kamye ari i ak’u Burundi, turindiriye ico abatwumvikanisha bazakora".

Mu ntangirio z’uyu mwaka mu Burundi habaye imyigaragambyo bamagana u Rwanda n’u Bubiligi.

Bamwe bagendaga baririmba inidirimbo zirimo izituka Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’u Rwanda.

Muri Nzeli uyu mwaka ubwo yahuraga n’urubyiruko ruhagarariye abandi rwiga mu mashuri makuru na kaminuza rwasoje itorero ry’Intagamburuzwa, Perezida Kagame yavuze ko kumutuka ntacyo bitwaye ariko ko hari umurongo ntarengwa.

Yagize ati “N’aba bose ubona birirwa bitaranga hose … bafite uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa. Igihe utaragera kuri uwo murongo ndakwihorera ukajyaho ukipfusha ubusa ukora icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa, ariko nuwugeraho ntabwo nakorohera.”

Yakomeje agira ati “Numvise amagambo ngo ‘bazotumesa’, ariko na bo barabizi, bagomba kuba babizi ko batatinyuka ubwo ni wa murongo utararengwa.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 70.Hashize iminsi Leta y’u Rwanda ishaka ibihugu byazakira mu kwirinda impamvu zose za politiki zishobora kuvuka hitwaje izo mpunzi.


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru