Yashyizweho kuri12 May, 2020 | 08:38

Perezida Museveni yatangaje ko gukoresha amatora mu gihe cya Coronavirus byaba ari ubusazi

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko byaba ari ’ubusazi’ gukoresha amatora mu gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Mu kiganiro na televiziyo NBS Bwana Museveni yavuze ko niba iki cyorezo kidahagaritswe nibura mu kwa karindwi amatora ateganyijwe mu ntangiriro za 2021 ashobora kwigizwayo.

Muri Uganda hamaze kuboneka abantu 122 banduye coronavirus.

Amakoraniro manini y’abantu benshi n’imyiyerekano ya politiki birabujijwe, biri mu ngamba zo guhagarika ibikorwa byose zafashwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibyo Museveni yatangaje byatumye bamwe bavuga ko bigaragara ko ayo matora ashobora kwigizwayo.

Muri Uganda, abantu 24 batanze ubusabe bwabo muri Komisiyo y’amatora ko bashaka guhatana na Museveni, ndetse bari baratangiye ibikorwa by’ibanze mbere ya Covid-19.

Amatora y’umwaka utaha biteganyijwe ko azabamo guhatana gukomeye.

Bobi Wine w’imyaka 38, umunyamuziki winjiye muri umunyapoliki niwe ugaragara nk’uhanganye bikomeye na Museveni umwaze imyaka 33 ku butegetsi.

Benshi bibazaga niba amatora azaba ari mu mucyo n’ubwisanzure mu gihe hari ibirego byo gutera ubwoba no kugirira nabi abo ku ruhande rutavuga rumwe na Museveni.

Mu gihe cya vuba, Bobi Wine yafunzwe kenshi ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubugambanyi.

Henry Tumukunde wahoze ari umutegetsi muri guverinoma na jenerali mu gisirikare, nyuma y’uko yari aherutse kuvuga ko ashaka guhatana na Museveni, yarafunzwe arekurwa by’agatetganyo kuwa mbere amaze amezi abiri afunze.

Bwana Museveni avuga ko abantu bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi babivanga n’ubugumutsi aribo bonyine bafungwa.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW


Tanga igitecyerezo

Ibitekerezo


Tanga igitekerezo


Izindi nkuru