Yashyizweho kuri29 June, 2017 | 12:37

Perezida Museveni n’Umuhungu we bari mu mazi abira

Mu gihugu cya Uganda havutse umutwe mushya w’inyeshyamba washyize perezida Museveni n’umuhungu we Major Gen. Muhoozi ku rutonde rw’abantu ugomba kwivugana.

Amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko mu Karere ka Buikwe hari uruhagarara nyuma yo guta muri yombi uwitwa Sunday Lutwama, ushinjwa kuba ari we ukuriye uyu mutwe mushya w’inyeshyamba wiyise “Kiyira Defence Force”.

Lutwama asanzwe ari umuturage wo muri Namengo muri aka karere ka Buikwe, akaba afite iduka riciriritse ndetse anatangiramo serivisi za mobile money.
Kumuhiga ngo byatangiye nyuma y’aho inzego z’ubutasi zihereye iz’umutekano amakuru atunga urutoki Lutwama amushinja ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano birimo guhirika leta iyobowe na perezida Museveni.

Iyi nkuru dukesha Redpepper ikaba ivuga ko yatawe muri yombi n’igipolisi kimukuye Namataba ku muhanda Kampala-Jinja, mbere yo kumwohereza kuri station ya polisi ya Mukono aho yashinjijwe icyaha cy’ubugambanyi.

Kuva yatabwa muri yombi kuri uyu wa gatatu, inzego z’umutekano zitandukanye nk’urw’ubutasi muri polisi (CI), Urushinzwe ubugenzacyaha (CID), urushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), n’izindi, ngo ziri kumuhata ibibazo ngo zimenye ukuri ku bikorwa bye.

JPEG - 46.6 kb
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umuhungu we Lt-Col Kainerugaba Muhoozi hamwe n’umugire Janet Museveni

Amakuru yizewe ava mu nzego z’ubutasi iki kinyamakuru kivuga ko gifite, avuga kohari inyandiko zasanzwe kwa Lutwama.

Zimwe muri izi nyandiko rero ngo zigaragaza ko Lutwama ashishikariza abaturage kwigumura ku butegetsi bwa Museveni, zivuga nabi umuhungu we, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, anamagana icyo yita ikwirakwira ry’icyenewabo mu gihugu.

“Birahagije, dukeneye gufatanya tugashyira iherezo ku buyobozi bw’uyu Munyarwanda Yoweri Museveni, udutegetse imyaka isaga 30. Igihuha kivuga ko ashaka kuduhatira umuhungu we Muhoozi, duhamagariye abagize inteko ishinga amategeko nabo kwiyunga ku rugamba kandi nimushidikanya, ntimumbaze ikizababaho”, ibyo ni ibindi byasanzwe muri izi nyandiko.

Hagati aho, ngo hari gushakwa uko mu Karere ka Gomba hakoherezwa itsinda ryajya kureba niba hari isano iri hagati ya Lutwama n’undi mutwe nawo mushya wiyise Uganda National Revolutionary Front, ukekwaho kuba ari wo umaze iminsi ukwirakwiza inyandiko zitariho imikono ukangisha kugaba ibitero muri Mpigi, Gomba no mu tundi turere byegeranye.

JPEG - 46.6 kb
Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umuhungu we Lt-Col Kainerugaba Muhoozi hamwe n’umugire Janet Museveni

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru