Yashyizweho kuri13 August, 2017 | 19:52

Perezida Museveni n’ Umuhungu we ba shimiye Perezida Kagame

Yoweli Museveni yohereje ubutumwa bwo gushimira mugenzi we w’u Rwanda ku tsinzi yabanye, yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Uganda, Leta ya Uganda no mu izina ryanjye bwite, nkwifurije itsinzi nziza kuba wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda. Nari naragushimiye kuri telefoni ku wa 6 Kanama 2017”.

Ubwo butumwa bugira buti “ Kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda ku tsinzi y’amajwi 99% ni ikimenyetso kigaragaza icyo Abanyarwanda bashaka. Bigaragaza icyizere bafitiye imiyoborere myiza yawe. Iyo tsinzi y’amajwi 99% wabonye igaragaza neza icyo Abanyarwanda bashaka.

Museveni yanashimiye Abanyarwanda muri ubwo butumwa kuba baritabiriye amatora ari benshi kandi akabashimira uburyo yaranzwe n’umutekano.

Yashimiye kandi imiyoborere myiza iganje mu Rwanda nyuma y’amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni. Yashimiye Abanyarwanda ko nyuma yayo marorerwa ubu igihugu kigeze ku ntambwe ishimishije haba mu mutekano, ubukungu, iterambere muri rusange n’ibindi. Ikindi kandi ngo ni uruhare u Rwanda rufite ku ruhando rw’akarere na mpuzamahanga.

Yoweli Museveni yakomeje agira ati “ Nyakubahwa urabizi neza ko ibihugu byacu byombi bisangiye amateka kandi bifitanye n’umubano mwiza. Nkwijeje ko Guverinoma ya Uganda izakomeza gushimangira uwo mubano ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byacu.

Jenerali Majoro Muhoozi Kainerugaba akaba Umuhungu wa Perezida Museveni nawe aherutse kohereza ubutumwa Perezida Kagame amushimira itsinzi yabonye.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru