Yashyizweho kuri22 February, 2017 | 10:42

Perezida Museveni arateganya kugirana ibiganiro na Dr Kizza Besigye

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni arateganya kugirana ibiganiro na Dr Kizza Besigye uyoboye ishyaka rya FDC ritavuga rumwe na leta kugira ngo baganire ku bibazo binyuranye cyane ibirebana na politiki.

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’iki gihugu bavuga ko ibi biganiro hagati y’aba bayobozi basanzwe bazwiho kudacana uwaka bishobora kuba inzira nziza yo gukuza umubano mwiza mu bya politiki.

Daily Monitor dukesha iyi nkuru itangaza ko Minisitiri ushinzwe itumanaho muri iki gihugu, Frank Tumwebaze, yatangaje ko ataramenya impamvu y’ibi biganiro hagati y’abo bayobozi bombi.

Nubwo bimeze bityo ariko, iki kinyamakuru gitangaza ko bamwe mu bantu ba hafi y’abo bayobozi bombi bakemereye ko ibi biganiro bihari ndetse ko bamaze kumvikana no ku muhuza uturutse mu mahanga uzakitabira.

Ibi biganiro byitezwe gutangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, aho abo bayobozi bombi bazabanza kugirana inama hagati yabo. Bivugwa ko iyi mishyikirano ishobora kuzamara amezi atandatu.

Ibyo biganiro byitezwe ko bizaba birimo abayobozi batandukanye muri guverinoma ku mpande zombi, abaturuka mu mashyaka atandukanye, abayobozi b’amadini na sosiyete sivile muri Uganda.

Mu kiganiro na Dr Besigye, yirinze kwemeza cyangwa ngo ahakane iby’ibyo biganiro hagati ye na Perezida Museveni, avuga ko ibyo yasabye bikwiye kubahirizwa bitarashyirwa mu bikorwa. Muri ibyo harimo kuba amashyaka yose yahabwa uburengazira bungana, kuba impande zombi zakumvikana ku muhuza wazo uturutse mu gihugu cy’amahanga n’ibindi.

Besigye yavuze ko abantu bakunda kuvuga iby’ibyo biganiro gusa ngo kuri we abona ko igihe nikigera bizatangazwa.

Umwe mu bo ku ruhande rwa Museveni nawe yavuze ko Leta nayo ishyigikiye ko ibi biganiro byabaho, ibisa n’ibica amarenga ko bishobora gushyirwa mu bikorwa.

Besigye na Museveni bakunze kurebana ay’ingwe cyane nyuma y’aho amutsindiye mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri Gashyantare 2016, Besigye akemeza ko yabayemo uburiganya.

Uyu mugabo wigeze no kuba umuganga wihariye wa Museveni n’abarwanashyaka be bakunze gutegura imyigaragambyo yamagana leta, ariko imyinshi yasigaga Dr Besigye atawe muri yombi n’abashinzwe umutekano.
Perezida Museveni arateganya kugirana ibiganiro na Dr Kizza Besigye
Yanditswe na Bizimana/Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru