Yashyizweho kuri19 December, 2018 | 15:07

Perezida Museveni agiye kwemera kuganira n’abo batavuga rumwe

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko byamunezeza kujya mu biganiro hamwe n’abatavuga rumwe nawe.

Yatangaje ibi mu ijambo atangiza komite ishinzwe gutegura ibiganiro by’igihugu, byo kwigirwamo ibibazo bibangamiye igihugu ku nyungu ya bose.

Ibyo biganiro byafasha no ku kibazo cy’amoko n’intara ndetse no ku kibazo cy’iterambere.

Abayoboye amashyirahamwe ategamiye kuri leta afite ampungenge ko ubuyobozi bwa Perezida Museveni cyo kimwe n’ubw’abo yasimbuye, ko butazarangira mu mahoro.

Ariko Perezida Museveni avuga ko atarajwe ishinga n"utubazo dutoya cyane nku two, ahubwo ko icyo ashyira imbere ari umutekano urambye n’iterambere rya Afrika yose.

Iyo komite nshyashya yatangijwe igiye gushinga ingengabihe n’urutonde rw’ibikenewe muri ibyo biganiro bitegekanyijwe gutangira mu kwezi kwa Werurwe ku mwaka utaha wa 2019.

Ni mu gihe Perezida Museveni aherutse gusubiza mu genzi we w’u Burundi Nkurunzi mu ibaruwa yari yamwandikiye amubwira ko agomba kwicara hasi akaganira n’abo batavuga rumwe dore ko Perezida Museveni ari nawe muhuza mu bibazo by’Abarundi.

Perezida Museveni yemeye ibi nyuma ya mugenzi we wa Sudan y’Epfo Perezida Salva Kiir Mayardit aho aherutse kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe barimo Riek Machar.

Aha hakibazwa uko bizagenda nyuma y’uko Perezida Museveni abashije kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe,niba na Perezida Nkurunziza azemera kubikorana n’abo batavuga rumwe nk’uko yamugiriye inama yo kubikora aho yamubwiye ko aribyo byatuma mu Burundi umutekano uboneka.

Yanditswe na Habarurema Djamali


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru