Yashyizweho kuri3 May, 2018 | 10:45

Perezida Magufuli yakuyeho inguzanyo ya kaminuza ku bana bava mu miryango ikize

Perezida John Pombe Magufuli, yatangaje ko Leta itazongera guha inguzanyo yo kwiga amashuri Makuru na Kaminuza, abanyeshuri baturuka mu miryango ikize.Yasobanuye ko Leta ifite byinshi byo gukemura birimo no kwigisha abana bo mu miryango ikennye bakabasha kubona uburezi ku buntu, kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye kandi abagize amanota meza bagahabwa inguzanyo zo kwiga Kaminuza n’amashuri Makuru.

The Citizen ducyesha iyi nkuru yabyanditse ko, Magufuli yatangaje ko Leta yongereye umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri Makuru na za Kaminuza bakagera ku bihumbi 130, bose bakaba bakeneye inguzanyo ya miliyari 427 z’amashilingi, bitoroshye kuboneka ku gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere.

Magufuli yagize ati “Leta ifite ibibazo byinshi mu bijyanye no kwigisha abana bacu, ni ibintu bibabaje kubona raporo zerekana ko nibura abanyeshuri ba baringa 3500 bahabwa inguzanyo mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi barangije amasomo yabo ariko bikaba bigoye ko bishyura inguzanyo bahawe.”

Magufuli watangarije ibi muri Kaminuza ya Mkwawa ejo ku wa Gatatu, yanerekanye ko Guverinoma yatangaga nibura miliyari 23.8 z’amashilingi buri kwezi mu bijyanye n’uburezi.

Yavuze ko abaterankunga batabyishimiye bigatuma bakuramo akarenge. Yagaragaje ko hari urugendo rurerure rwakozwe kuva ku butegetsi bwa Mwalimu Julius Nyerere, washyizeho uburezi bw’amashuri abanza kuri bose, hakajyaho amashuri mu turere ku bwa Jakaya Kikwete none ubu hakaba hagezweho uburezi kuri bose nta kiguzi.

Magufuli kandi yatangaje ko kugeza ubu Leta ikoresha abarimu 6500 ikaba iteganya kongeraho abandi 2000 umwaka utaha.

Muhabura.rw


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru