Yashyizweho kuri28 November, 2017 | 15:46

Perezida Kenyatta yatangaje ko Umunyafurika ugiye Kenya azajya ahabwa Visa ahageze

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yorohereje Abanyafurika bajya mu gihugu cye, abemerera kujya bahabwa Visa mu gihe bahageze.

Uhuru Kenyatta avuga ko ibi bigamije koroshya urujya n’uruza rw’abanyafurika.
Ibi perezida Kenyatta yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yarahiriraga manda ye kabiri, umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barenga 10 barimo na Perezida Paul Kagame.

Perezida Kenyatta yijeje kuvanaho imbogamizi zabangamiraga urujya n’uruza cyane cyane ku banyafurika, avuga ko bigiye gusubirwamo.

Kenyatta yagize ati “Umunyafurika wese ubu ashobora kugera muri Kenya akaba ari bwo ahabwa Visa, umuntu kandi yemerewe kuba yaba muri iki gihugu mu gihe arongoye Umunyakenyakazi.”

Yakomeje agira ati “Niba wifuza kandi ukaba wakwemeranya n’umunyakenyakazi ko mushakana, ushobora kumushaka warangiza ugatura hano mu gihugu.”

Kenya ikoze ibi, nyuma y’aho u Rwanda narwo ari kimwe mu bihugu byafashe iya imbere mu bijyanye no korohereza abashaka kuza imbere mu gihugu.
Kugeza ubu u Rwanda ruri muri bimwe mu bihugu bya Afurika bidasaba viza mbere y’uko Abanyafurika babyinjiramo.

Kugeza ubu kandi u Rwanda rwavanyeho viza z’akazi ku baturage bose bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bituma abagera ku bihumbi 12 babonera ibyo byangombwa mu Rwanda nta kiguzi bibasabye.

Ubu u Rwanda, Kenya na Uganda byemeranyijwe ko abaturage babyo bashobora gutembera bakoresheje indangamuntu gusa.

Umuntu ufite viza y’ubukerarugendo ya kimwe muri ibi bihugu, agera mu bindi bisigaye ari yo agikoresha.

Biteganyijwe kandi ko guhera mu mwaka wa 2018, umunyamahanga uza mu Rwanda azajya ashobora kubona Visa ageze imbere mu gihugu, ibi byose bikaba biri mu rwego rwo kwagura ubucuruzi no koroshya ingendo z’abaturage.

Mu mwaka wa 2016, Raporo yakozwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB/BAD) yashyize u Rwanda mu bihugu 10 bya Afurika bidasaba viza mbere y’uko Abanyafurika babyinjiramo, inagaragaza ko iyi politike yazamuye ubukungu.

Yanditswe na Niyomugabo


Tanga igitecyerezo

Amazina
Ubutumwa

Izindi nkuru